Umuntu witwaje imbunda yahitanye umunyamakuru wiviraga ku kazi mu masaha ya nimugoroba, akaba abaye uwa 21 uguye muri iyi ntambara, cyakora akaba uwa mbere wishwe uyu mwaka wa 2013.
Abdihared Osman Adan yarasiwe mu mujyi mukuru wa Somalia, Mogadishu, akaba yari asanzwe akorera ikinyamakuru The Shabelle, nk’uko tubikesha Ijwi ry’Amerika.
Somalia iri mu bihugu bya mbere bya Afurika bigwamo abanyamakuru benshi, mu mwaka wa 2012 abagera kuri 20 bahasize ubuzima.
Iki kinyamakuru kizwiho kuba cyaratakaje abanyamakuru benshi kandi cyavuze ko nyakwigendera yakoranaga ubwitange.
Ihuriro ry’Abanyamakuru rikorera muri Amerika rivuga ko abanyamakuru bo muri kiriya gihugu badafite kirengera, kandi ubutabera nta cyo bubikoraho.



















TANGA IGITEKEREZO