00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Somaliya iratakamba ngo Uganda idacyura ingabo zayo

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 4 November 2012 saa 01:19
Yasuwe :

Minisitiri w’intebe wa Somaliya, Abdi Farah Shirdon, aratangaza ko igihugu cya Uganda kiramutse cyubahirije umwanzuro cyafashe wo kuvanayo ingabo zacyo ziri muri AMISOM, bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano wa Somaliya.
Minisitiri Abdi Farah Shirdon aganira n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters yagize ati “ntabwo Igihugu cya Uganda kiraduha umwanzuro wacyo, ariko dufite impungege ko kiramutse cyubahirije ibyo twabonye mu binyamakuru bitandukanye bivuga ko kigiye kuvana (…)

Minisitiri w’intebe wa Somaliya, Abdi Farah Shirdon, aratangaza ko igihugu cya Uganda kiramutse cyubahirije umwanzuro cyafashe wo kuvanayo ingabo zacyo ziri muri AMISOM, bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano wa Somaliya.

Minisitiri Abdi Farah Shirdon aganira n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters yagize ati “ntabwo Igihugu cya Uganda kiraduha umwanzuro wacyo, ariko dufite impungege ko kiramutse cyubahirije ibyo twabonye mu binyamakuru bitandukanye bivuga ko kigiye kuvana ingabo zacyo mu ngabo za AMISOM ziri mu gihugu cyacu, dushobora guhura n’ingaruka zikomeye z’umutekano muke kuko Uganda idufasha muri byinshi birimo no gushaka umutekano mu murwa mukuru Mogadishu.”

Abdi Farah Shirdon abitangaje nyuma y’aho Minisitiri w’intebe wa Uganda, Amama Mbabazi, atangarije ko igihugu cye kigiye kuvana ingabo zacyo mu bihugu bitandukanye birimo na Somaliya niba Umuryango mpuzamahanga ukomeje gushinja Uganda gufasha umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amama Mbabazi aherutse gutangaza ko ibimenyetso byatanzwe n’intumwa za Loni bishinja Leta z’ibihugu by’u Rwanda na Uganda gufasha umutwe wa M23 nta shingiro bifite, bityo Uganda yo ihita itangaza ko igiye kuvana ingabo zayo ziri mu bihugu bitandukanye aho zibungabunga amahoro.

Umuryango w’Abibumbye ukaba wahise utangaza ko utazi neza niba ibyo Leta ya Uganda itangaza ari ukuri, cyangwa ari ukugira ngo ubuyobozi bukuru bwa Loni buvuguruze ibyo intumwa zawo zatangaje bishinja Uganda gufasha umutwe wa M23.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages