00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sonia Rolland mu rugamba rwo kubaka u Rwanda

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 4 January 2013 saa 04:57
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka ibiri atagera mu Rwanda, Sonia Rolland, Umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu mwaka w’2000, avuga ko ahora atekereza ku Rwanda no ku ihuriro yashinze ryitwa Maïsha Africa.
Aganira n’ikinyamakuru Gala cyo mu Bufaransa, Rolland yatangaje ko urugendo rw’ibyumweru bibiri yagiriye mu Rwanda rwari rugamije kureba iri huriro.
Ati «Ihuriro rya Maïsha Africa, kuva naritangiza hashize imyaka 11 ngerageza kurikurikirana nkareba uko rihagaze. Mu rugendo nagize (…)

Nyuma y’imyaka ibiri atagera mu Rwanda, Sonia Rolland, Umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu mwaka w’2000, avuga ko ahora atekereza ku Rwanda no ku ihuriro yashinze ryitwa Maïsha Africa.

Aganira n’ikinyamakuru Gala cyo mu Bufaransa, Rolland yatangaje ko urugendo rw’ibyumweru bibiri yagiriye mu Rwanda rwari rugamije kureba iri huriro.

Ati «Ihuriro rya Maïsha Africa, kuva naritangiza hashize imyaka 11 ngerageza kurikurikirana nkareba uko rihagaze. Mu rugendo nagize amahirwe yo guhura n’umuyobozi w’ishuri rya Ntarama.Twamufashije kubaka ibyumba by’amashuri byari bikenewe.”

Yakomeje avuga ko afite gahunda zitandukanye muri uyu mwaka wa 2013, zirimo kubaka amashuri y’abana b’inshuke n’uruzitiro mu gucunga umutekano w’abanyeshuri.

Ikinyamakuru Gala cyamubajije impamvu uburezi ari bwo bw’ingenzi mu Rwanda, ati “Jenoside ahanini yatewe n’ubumenyi buke n’ubujiji, no kudahabwa uburere. Ni yo mpamvu kuri ubu hari amashuri menshi yubakwa. Igihugu ntigikeneye abantu b’inkandagirabitabo batize, kuko akenshi ni bo bumva ibintu uko bitari bakaba bakwinjizwamo ibintu bibi by’ubugome.”

Sonia Rolland avuga ko ubu abantu bose bafite uburenganzira bwo kwiga kugeza ku myaka 18. Avuga ko mu ihuriro ryabo barihirira abana bakabashakira n’babahagararira mu kwiga kuko ari ingirakamaro.

Aha Sonia Rolland yari kumwe n'abagize ihuuriro yashinze

Iki kinyakuru kimubajije uko afatanya imirimo yo gukurikirana iri huriro n’ubuzima bw’umuryango we, yatangaje ko kuba umubyeyi bituma abisanisha n’ubwo buzima. Ati” ntibyoroshye kuko habaho kumara iminsi mu kazi, aho nshobora kumara iminsi igera ku icumi. Ni byiza gufashanya, ibyo dufite tukabisangiza abandi. Nzakomeza gutanga umusanzu wanjye 100% mfashijwe n’umufasha wanjye [Jalil Lespert, ndlr].”

Gala kandi cyamubajije niba umwana wabo Tess azi Maïsha n’icyo igamije, avuga ko ari ikibazo gikomeye ariko nk’umubyeyi ngo arabimusobanurira akamubwira ko mu gihe umuntu agize ubuzima n’amahirwe agomba gusangira n’abandi ibyo afite.

Ati “Agenda abimenya buhoro buhoro, akamenya kugira impuhwe icyo ari cyo. Nzi neza ko umukobwa wanjye yishimira ibyo nkora kandi azakurana umuco n’indangagaciro zibiturutseho.”

Ikinyamakuru cyamubajije abo baba bari kumwe mu Rwanda bo mu muryango we iyo ahari, ati «Iyo ndi mu Rwanda kuri jye ni amahirwe yo gusura Masenge Emma ukora muri labo.Yagarutse mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatusti mu1994.

“Iminsi myinshi mba ndi kumwe n’umurezi wanjye Françoise. Iyo ngeze mu Rwanda amba hafi. Ntaba ashaka ko njya kurara muri hoteli. Arantekera akamesera, numva nishimiye kuba ndi kumwe na we.”

Gala cyamubajije ku kuba akunze igihugu cye, ati “Mu muco Nyarwanda iyo ukoze ikintu cyiza ugikorera igihugu cyawe ugomba kugikorana umutima mwiza. Ndabivuga nishimye mbikuye ku mutima, kuko igihugu kiri kwiyubaka kubera indangagaciro. U Rwanda rwabaye intangarugero muri Afurika. Nta ruswa iharangwa…, ndi mu batangaza isura nziza mbona igihugu gifite. Nifuza ko abandi bahaza bakirebera.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages