Ikigo cy’Icyayi mu Rwanda, SORWATHÉ, cyaherewe igihembo cy’umwaka muri Amerika nk’ikigo cy’indashyikirwa mu imurikabikorwa ry’ibigo byabaye intangarugero binagaragaza udushya ku rwego rw’isi.
Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Hillary Clinton, yashyikirije igihembo cy’umwaka wa 2012 Andrew Wertheim, umwana wa Joe Wertheim washinze SORWATHE mu mwaka w’1960 nk’uko ikinyamakuru The Newtimes kibitangaza.
Iki gihembo ngarukamwaka gitangirwa muri Amerika cyahurije hamwe ibigo birimo na Sorwathé, kimwe mu bigo bigari by’icyayi mu Rwanda.
« Ku bukungu bw’Isi muri iyi minsi ibigo by’imari mu byiciro bitandukanye ni byo bifite uruhare mu bukungu bw’isi, by’umwihariko mu gukungahara kw’amajyambere mu iterambere ry’ubucuruzi” nk’uko Clinton yabitangaje mu Ishami rya Leta kuri uyu wa Gatatu mu muhango wo gutanga ibihembo.
Clinton akomeza ati “Kandi sinzaca ku ruhande: izi mpinduka zishobora kuzaba nziza cyangwa mbi”.
Urwego rushinzwe ububanyi n’amahanga muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ruvuga ko “Sorwathé yatsinze ku bw’uko ifite icyayi cy’umwimerere, ikaba yita ku mazi n’amashyamba ndetse n’icyayi cyayo cyikifashishwa mu kujijuka kw’abakuze, kikanifashishwa n’abakozi hamwe no mu biganiro.”
Rohith Peiris, Umuyobozi wa Sorwathé, avuga ko yishimiye iyi nsinzi kuko izagira uruhare mu majyambere n’ubucuruzi bw’u Rwanda. Avuga ko kuva mu myaka ishize umusaruro w’icyayi wiyongereye, aho ubu ibiro miliyoni eshatu n’igice bijya ku isoko.



















TANGA IGITEKEREZO