00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sosiyete 26 z’ubwubatsi ziraregwa kubaka nabi amazu y’abarokotse Jenoside

Yanditswe na

Ishimwe Samuel

Kuya 27 July 2012 saa 10:09
Yasuwe :

Ikigega cya Leta cya Leta gifasha Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye(FARG) cyareze sosiyete 26 z’ubwubatsi mu rukiko, zishinjwa gukora nabi no kutarangiza imirimo yo kubaka amazu y’Abarokotse Jenoside.
Nk’uko byatangajwe The New Times dukesha iyi nkuru, FARG yareze izi sosiyete mu rukiko rukuru, izisaba kwishyura indishyi ingana na Miliyoni zirenga 598 z’amafaranga y’u Rwanda leta yatakaje muri iyo mirimo.
Umunyamabanga Nshigwabikorwa wa FARG, Theophile Ruberangeyo ubwo (…)

Ikigega cya Leta cya Leta gifasha Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye(FARG) cyareze sosiyete 26 z’ubwubatsi mu rukiko, zishinjwa gukora nabi no kutarangiza imirimo yo kubaka amazu y’Abarokotse Jenoside.

Nk’uko byatangajwe The New Times dukesha iyi nkuru, FARG yareze izi sosiyete mu rukiko rukuru, izisaba kwishyura indishyi ingana na Miliyoni zirenga 598 z’amafaranga y’u Rwanda leta yatakaje muri iyo mirimo.

Umunyamabanga Nshigwabikorwa wa FARG, Theophile Ruberangeyo ubwo yari imbere ya Komisiyo y’inteko Nshingamategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta, yasobanuye ko gahunda yo kubaka amacumbi ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, yahungabanye hagati ya 2004 na 2005 aho amafaranga yari abigenewe yakoreshejwe mu kubishyurira amafaranga y’ishuri.

Zimwe muri Sosiyete ziregwa na FARG ni: KCC ya Vedaste Ngarambe isabwa kwishyura Miliyoni 102; SEGH ya Lambert Byemayire yishyuzwa Miliyoni 98.6 na ECOS ya Jean Damascene Sesonga iri kwishyuzwa miliyoni 49.4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Izi sosiyete ziregwa kuba zarakoresheje ibikoresho bitajyanye n’ubuziranenge, kubaka amazu aciriritse ugereranije n’ayo basabwe ndetse no kugenda imirimo itarangiye.

Kuva mu 1998, FARG imaze gukoresha Miliyari zirenga 20.3 z’amafaranga y’u Rwanda mu kubaka amazu y’abarokotse Jenoside batishoboye, ahubatswe angana na 25 783, gusa bitewe n’uburyo amwe yubatswe nabi kugeza ubu ntatuwemo.

Juvenal Nkusi uhagarariye Komisiyo y’Inteko Nshingamategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta, yanenze FARG avuga ko imiterere y’amazu yubatswe atuma hibazwa niba abayubatse bari bashoboye koko.

Yagize ati:” Birababaje kureba zimwe mu ziriya nzu, ntizihuye n’ama miliyari yazitanzweho, ni bike umuntu yakwishimira muri iyi gahunda.”

The New Times yanditse ko buri nzu yabarirwaga agaciro ka Miliyoni 2,2 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko ko Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yazibariye agaciro k ibihumbi 900 by’amafaranga y’u Rwanda buri imwe.

Abadepite basabye kandi FARG gusobanuro impamvu yatumye amwe mu mafaranga yari agenewe iki kigega, yashyizwe mu yindi mishinga y’uturere. Raporo y’umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta ya 2011 yerekanye ko Miliyoni 212 zari zigenewe FARG zakoreshejwe mu yindi mishinga mu turere dutanu, aho miliyoni 60 zakoreshejwe mu karere ka Kicukiro.

FARG yabajijwe kandi impamvu bamwe mu bagenerwa bikorwa batoranijwe batabonye ubufasha, ahubwo bugahabwa abandi batemejwe.

Umunyamabanga Nshigwabikorwa wa FARG yasobanuye ko bashyizeho komite izakora ubugenzuzi kuri aya mazu yubatswe ndetse n’urutonde rw’abantu bagize uruhare ku gihombo icyo ari cyo cyose cyagaragaye, ibi byose ngo bikarangizwa mu kwezi gutaha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages