00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sosiyete Horizon Group yafashije abarokotse Jenoside i Rukumberi

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 24 March 2013 saa 04:51
Yasuwe :

Isosiyete nyarwanda y’ubucuruzi igamije kunganira Leta muri gahunda z’ubucuruzi (Horizon Group), iratangaza ko itazahwema gutanga inkunga zitandukanye ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, mukubagarurira icyizere cyo kubaho.
Horizon Group yubakiye abarokotse jenosidre batishoboye inzu eshanu, itanga amatungo arimo inka n’ihene ku miryango 14 itishoboye, mu murenge wa Rukumberi wo mu Karere ka Ngoma.
Ibyo bikorwa bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ari (…)

Isosiyete nyarwanda y’ubucuruzi igamije kunganira Leta muri gahunda z’ubucuruzi (Horizon Group), iratangaza ko itazahwema gutanga inkunga zitandukanye ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, mukubagarurira icyizere cyo kubaho.

Horizon Group yubakiye abarokotse jenosidre batishoboye inzu eshanu, itanga amatungo arimo inka n’ihene ku miryango 14 itishoboye, mu murenge wa Rukumberi wo mu Karere ka Ngoma.

Ibyo bikorwa bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ari hafi miliyoni umunani; ni bimwe mu byunganira ibindi “Horizon Group”, yakoreye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, byatashywe ku wa Gatanu tariki ya 22 Werurwe 2013.

Iki gikorwa cyabanjirijwe no kunamira imibiri irenga ibihumbi 35 ishyinguye mu rwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatusti rwa Rukumberi.

Umuyobozi wa IBUKA muri uwo murenge, Mazimpaka Athanase, yavuze ko nyuma yo kwangwa urunuka n’ubutegetsi bwariho, bukabavana aho bari batuye bukabazana muri ako gace k’i Gisaka mu ishyamba, aho bagombaga kwicwa n’isazi ya Tsetse yari yaramaze benshi, bagerageje kwiteza imbere n’ubwo nyuma baje kwibasirwa na Jenoside ikongera kubakenesha.

Nyuma ya Jenoside ngo bakunze kugongwa n’ibibazo byinshi birimo ubukene, ariko Leta y’u Rwanda ifatanyije n’abaterankunga batandukanye bagiye bababa hafi biteza imbere.

Sosiyete “Horizon Group” ihereye kuri ibyo bibazo bafite, yakoze ibikorwa bitandukanye byo kubavana mu mibereho mibi bongera gucanirwa umuriro (bahabwa inka), nk’uko bitangazwa na Rusagara Alexis ushinzwe abakozi muri iyi sosiyete.

Rusagara avuga ko ibi bikorwa atari ubwa mbere babikoze kandi bidahagaze, kuko basanzwe bafasaha abana barokotse Jenoside bize iby’ubwubatsi, babaha akazi muri sosiyete yabo mu rwego rwo kubafasha kubaho.

Gasasira Gaspard, Umukozi muri Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) yabwiye abafashijwe ko bongeye kubona Imana ibarambitseho ibiganza, bahabwa inkunga zitandukanye na “Horizon Group”. Yabasabye guhera ku nkunga babonye bakiteza imbere, birinda guhora bategereje iziturutse hanze ahubwo bakigira.

Horizon Group yahaye abarokotse amatungo
Abarokotse batishoboye bubakiwe inzu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages