00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sosiyete sivile irasaba ko abaturage bagira uruhare mu bibakorerwa

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 20 December 2012 saa 03:24
Yasuwe :

Imiryango itegamiye kuri Leta mu Rwa(Sosiyete sivile) iratangaza ko mu nama yateguye kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 ukuboza izasaba Leta, imiryango nterankunga, n’abandi bafatanyabikorwa kujya baha abaturage umwanya wo kugira uruhare mu mishinga ibakorerwa.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, sosiyete sivile yatangaje ko yateguye iyo nama igendeye ku bushakashatsi bwakozwe mu Rwanda na EICV bugaragaza ko Abanyarwanda 74% babona amazi meza, nyamara hakaba hakiri benshi batayafite kandi ari amazi (…)

Imiryango itegamiye kuri Leta mu Rwa(Sosiyete sivile) iratangaza ko mu nama yateguye kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 ukuboza izasaba Leta, imiryango nterankunga, n’abandi bafatanyabikorwa kujya baha abaturage umwanya wo kugira uruhare mu mishinga ibakorerwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, sosiyete sivile yatangaje ko yateguye iyo nama igendeye ku bushakashatsi bwakozwe mu Rwanda na EICV bugaragaza ko Abanyarwanda 74% babona amazi meza, nyamara hakaba hakiri benshi batayafite kandi ari amazi ari ingenzi.

Munyamariza Eduard, Umuyobozi mukuru wa sosiyete sivile, avuga ko inama yabo izaba igamije kurebera hamwe no kugaragariza uburyo amazi meza agera ku baturage yakwiyongera n’abaturage 26% batarayabona bakayabona.

Munyamariza yagize ati “ Ubushakashatsi bwakozwe na EICV bwagaragaje ko Abanyarwanda bagera kuri 74% bafite amazi meza, aba 26% basigaye baracyari benshi kandi amazi niyo ahatse ubuzima bwa muntu. Twiteguye kugaragariza Leta abaterankunga n’abafatanyabikorwa ba Leta y’u Rwanda zimwe mu mbogamizi zigikumira Abanyarwanda ku kubona amazi meza dufatanyirize hamwe gushaka umuti nyawo w’iki kibazo.”

Munyamariza yavuze ko ikindi biteguye kugaragariza Leta ari uguha urubuga abaturage bakagira uruhare mu mishinga ibagenewe.

Ati “ Abaturage bakwiye kuzajya bamenyeshwa ibigiye gukorerwa aho batuye, ntibabone bimurwa gusa bakagira n’uruhare mu bibakorerwa.”

Imiryango itegamiye kuri Leta igira uruhare runini mu kugaragaza ibibazo by’abaturage bigafasha Leta mu gushaka ibisubizo bya bimwe mu bibazo bihari.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages