00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sosiyete Sivile irashaka kurandura amananiza ashyirwaho n’ibihugu bitanga inkunga

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 30 August 2012 saa 02:01
Yasuwe :

Sosiyete sivile yo mu Rwanda yatangiye inama y’iminsi 2 igiye kwiga uburyo inkunga Leta ihabwa yajya igirira umuturage akamaro, no kuvanaho amananiza ashyirwaho n’ibihugu bimwe na bimwe bisanzwe bitanga inkunga.
Iyi nama yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Kanama, ihuje abantu batandukanye bagize sosiyete sivile, ubuyobozi bwa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ndetse n’abahagarariye Action aid, ikaba irikubera muri Hotel Umubano. Ingingo zibanzweho ni amasezerano aha ububasha (…)

Sosiyete sivile yo mu Rwanda yatangiye inama y’iminsi 2 igiye kwiga uburyo inkunga Leta ihabwa yajya igirira umuturage akamaro, no kuvanaho amananiza ashyirwaho n’ibihugu bimwe na bimwe bisanzwe bitanga inkunga.

Iyi nama yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Kanama, ihuje abantu batandukanye bagize sosiyete sivile, ubuyobozi bwa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ndetse n’abahagarariye Action aid, ikaba irikubera muri Hotel Umubano.
Ingingo zibanzweho ni amasezerano aha ububasha sosiyete sivile zo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere mu gufata ibyemezo by’imikoreshereze y’inkunga bihabwa.

Izo nama zagiye ziba mu bihe bitandukanye zigamije guha ijambo za sosiyete sivile ku mikoreshereze y’inkunga ibihugu bimwe bihabwa. Muri izo nama harimo iyabereye mu Bufaransa mu mwaka wa 2005, iyo mu mwaka wa 2008 yabereye mu gihugu cya Ghana, ndetse n’indi yabereye mu Buhinde.

Umuyobozi wa Sosiyete sivile yo mu Rwanda, Munyamaliza Edouard yagize ati:”Dufite intego yo kuvuganira abaturage bose ndetse n’abo hasi cyane barimo”.

Yongeyeho ko bagiye kwigira hamwe uburyo inkunga Leta ihabwa bajya bamenya inyungu abaturage bayigizeho, no kuvanaho amananiza akunze gushyirwaho n’ibihugu bitera inkunga.
Munyamaliza Edouard yavuzeko imyanzuro izava muri iyi nama izashyikirizwa Leta hamwe n’abaterankunga kugira ngo barebe uburyo ibyifuzo Sosiyete sivile izerekana muri Serena Hoteri kuwa Gatanu
byashyirwa mu bikorwa.

Munyamaliza Edouard yavuzeko ibihugu bitanga inkunga bikunze gushyiraho amananiza, cyangwa bikifatira imyanzuro bitavuganye n’igihugu bifasha.Yongeye gutanga urugero rw’ibihugu byahagaritse imfashanyo byahaga u Rwanda, maze avuga ko nka sosiyete sivile bagomba kuvuganira abaturage,inyungu zabo n’uburenganzira bwabo.
Munyamaliza Edouard yongeyeho ati:”Nta narimwe umuturage yakagombye guhemukirwa n’ikindi gihugu bishingiye ku bibazo bya politike kuko bifite aho bikemurirwa”.

Jotham Ntirenganya


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages