Umuyobozi mukuru wa kompanyi y’indege South African Airways mu Rwanda, Austin Nyawara avuga ko kompanyi ya South African Airways ifite intego yo kongera ingendo zayo hagati muri Afurika, kandi ko kongera ingendo bifasha abakiriya amahitamo menshi yo kujya aho bashaka haba ari aho gukorera ubushakashatsi, gushora imari, ubukerarudendo, n’ibindi.
Ibi akaba yarabitangarije itangazamakuru, ubwo abakozi ba kompanyi z’indege za Afurika y’Epfo mu Rwanda bahuraga n’abafatanyabikorwa bobo ( abatanga seivise zo kugurisha amatike y’indege n’ubukerarugendo) mu muhango wo kwishimira muri bimwe bamaze kugeraho.
Muri ibyo hakaba harimo kukuba South African Airways yaroroheje ingendo zimwe na zimwe zajyaga zirushya abakoresha ingendo zo mu kirere, aho wasangaga umuntu ashobora kuba yakora urugendo akarurangiza akoresheje indege zirenze eshatu, kubakora ibijyanye no kugurisha amatike y’indege bakaba bemeza ko hari byinshi byahindutse mu gihe South African Airways itangiriye ingendo zayo mu Rwanda.
Manzi kayihura ahagarariye ishyirahamwe ryabakora ubukerarugendo mu Rwanda, twamubajije ikibazo kivugwa kubaba bahinduje amasaha ku madege bagacibwa akayabo k’amafaranga, asubiza avuga ko buri kompanyi y’indege igira amategeko yayo ko kompanyi ziyabagezaho bo bakayakurikiza.
Akomeza atangaza ko ikibazo iyo kigaragaye bakigeza kubafite ama kompanyi y’indege, kuko kimwe mubyo bashinzwe ni avuga ko ari ukuvuganira abafatanyabikorwa babo.
Muhamud Karamaje Wayiga Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri South African Airways avuga ko isoko ry’u Rwanda ari isoko ryiza cyane ku rwego rw’Isi cyane noneho no ku rwego rwa Afurika. Agira ati:”Turashaka ko abanyarwanda bazajya bakora ingendo zo kumigabane zose z’Isi”. Ku bindi yadutangarije yavuze kubakoresha indege za South African Airways ni uko babafasha muri byose kugira ngo ingendo zabo zigende neza.
Muhamud Karamaje Wayiga akomeza avuga ko indege zabo zikora ingendo hagati ya Johannesburg, Kigali na Bujumbura inshuro eshatu mu Cyumweru, hakaba hakoreshwa indege yo mu bwoko bwa A319 ishobora gutwara abagenzi 120, mu kujyenda kwayo indege ihaguruka i Bujumbura ikanyura i Kigali aho iva isubira ku kibuga cy’indege cya Or Tambo kiri i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.



















TANGA IGITEKEREZO