Umunyarwanda ushinjwa ibyaha bya Jenoside wafatiwe muri Suwedi, Sylvere Ahorugeze, azaburanishwa n’Urukiko rwo muri Suwedi mu mpera z’Ugushyingo 2012 ku itariki ya 28.
Sylvere Ahorugeze, ufite imyaka 54, yafatiwe muri Suwedi mu 2008.
U Rwanda mu 2010 rwari rwasabye ko yakoherezwa mu Rwanda, ariko Suwedi irabyanga ivuga ko idashobora kumwohereza kuko uwo munyarwanda ushinjwa ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi yari yaramaze guhabwa ubwenegihugu.
Ubushinjacyaha bwo muri Suwedi bwagaragaje ko icyo gihugu, atari icumbi ry’abashinjwa ibyaha ko naho azahaburanishirizwa.
The New Times yatangaje ko Umushinjacyaha wo muri Suwedi , Magnus Elving yatangarije ikinyamakuru cyo muri icyo gihugu kitwa The Local ko bafite inshingano zo guhamya ko Suwedi atari ijuru ry’abashinjwa ibyaha by’intambara n’abashinjwa jenoside.
Urukiko rwo muri Suwedi ruzakorana n’Ubushinjacyaha bwo mu Rwanda, hifashishijwe ikoranabuhanga “Video conference”, mu kwakira ubuhamya bw’abatangabuhamya bagera kuri 40.
John Bosco Siboyintore, Umushinjacyaha ushinzwe gukurikirana amadosiye y’abakekwaho Jenoside yakorewe abatutsi bihishe mu mahanga, yatangarije New Times ko biteguye gufasha Urukiko rwo muri Suwedi mu.
Sylvere Ahorugeze ushinjwa jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yari Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’indege za gisivili mu gihe cya jenoside.
























TANGA IGITEKEREZO