Mu biganiro biherutse kubera mu mujyi wa Toronto, abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abayahudi, batanze ubuhamya mu muhango wo kunamira abahitanwe n’izo Jenoside zombi.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yahitanye abantu bagera kuri miliyoni b’inzirakarengane, inatera ihungabana rikomeye ku bayirokotse. Nk’uko tubikesha The Toronto observer, ibi biri mu buhamya bwatanzwe na Regine Uwibereyeho King uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Yavuze ko ubwo yakoraga mu muryango World Vision Rwanda mu ishami rirwanya ihungabana, yagiye ahura n’abarokotse bagize ibibazo by’ihungabana. Yagize ati “Hari umugore wanduye SIDA. Ntabwo yajyaga avugisha umugabo. Yakekaga ko yayanduye igihe yafatwaga ku ngufu n’umugabo wamumaranye amezi atatu amufunze. Tuganira yarambwiye ko yifuza guhora acecetse kuko atashakaga kuvuga ibyamubayeho.”
Na ho ku buhamya bwa Jenoside yakorewe Abayahudi, Rachel shtibel w’imyaka 77 y’amavuko yatanze ubuhamya nk’umwe mu bayirokotse avuga ko icyo atazibagirwa ari uburyo yacitse mu nzu Kolomyja.
Ati “Data yarambwiye ati ‘ngiye kugushyira mu mufuka’ kuko yari afite umufuka urimo ibikoresho. Arongera arambwira ati ‘kandi ndagutwara ku bitugu nitugera kuri bariyeri, ntuze gutaka cyangwa ngo uhumeke nibakujomba icyuma.”
Umuryango w’Abayahudi uharanira amahoro n’ibikorwa by’isanamitima “Write to Heal” ni wo utegura ibyo bikorwa. Umuyobozi wa “Write to Heal” akaba yaravuze ko ari ingenzi cyane guhanahana ubuhamya ku ri Jenoside zabaye.



















TANGA IGITEKEREZO