00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Transparency International-Rwanda igiye gushyiraho uburyo bwo kurwanya ruswa hifashishijwe ikoranabuhanga

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 6 September 2012 saa 10:51
Yasuwe :

Umuryango Transparency International-Rwanda mu mahugurwa ahuje amatsinda y’urubyiruko yabereye muri Hill Top Hotel ku itariki ya 06 Nzeri, yatangaje uburyo yifuza urubyiruko rwajya rutangamo amakuru yo kurwanya ruswa hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Urubyiruko TI-R yahuje ni mu kurwanya ruswa n’akarengane, ni uru rubyiruko rukorera mu mashuri yisumbuye na za Kaminuza zo mu gihugu. Appollinaire Mupiganyi, Umuyobozi w’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bwa TI-R yatangaje ko amahugurwa ari burangire (…)

Umuryango Transparency International-Rwanda mu mahugurwa ahuje amatsinda y’urubyiruko yabereye muri Hill Top Hotel ku itariki ya 06 Nzeri, yatangaje uburyo yifuza urubyiruko rwajya rutangamo amakuru yo kurwanya ruswa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Urubyiruko TI-R yahuje ni mu kurwanya ruswa n’akarengane, ni uru rubyiruko rukorera mu mashuri yisumbuye na za Kaminuza zo mu gihugu.
Appollinaire Mupiganyi, Umuyobozi w’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bwa TI-R yatangaje ko amahugurwa ari burangire hashyizweho umurongo mugari wo gutangiraho amakuru atunga agatoki ahari ibibazo by’akarengane na ruswa binyuze muri “group email”, uburyo abantu babasha guhana amakuru, buri club ikajya imenya mu buryo bworoshye kandi bwihuse ibyo indi club zimaze kugeraho.
Appollinaire akaba yavuze ko kuba amahugurwa ahawe urubyiruko ari ukubiba imbuto y’ubunyangamugayo mu banyarwanda, mu rugamba rwo guhindura ruswa umugani mu gihugu.
Yakomeje avuga ko ibikorwa bya TI-R bitanga umusaruro mu kugabanuka ruswa, kuburyo u Rwanda rugeze ku gipimo cya 2.5% mu kurwanya ruswa mu bihugu byo muri Afurika y’I Burasirazuba, rukaba ari rwo rwa mbere mu kurangwa na ruswa nke mu bihgu bitanu bigize EAC.
Nyamara ngo hari indi sura ya ruswa yigaragaza mu mitangire y’akazi muri iki gihe.

Iyo ni ruswa y’igitsina yiganje mu bakobwa bakiri bato barangiza amashuri yabo bagasabwa kubanza kuryamana n’abagiye kuba ba shebuja kugira ngo bahabwe akazi.

Appollinaire yabasabye gushishoza ntibakunde gutanga imibiri yabo.
Muvunyi Samson , uhagarariye club yo kurwanya ruswa muri SFB yatangaje ko nk’uko bisanzwe bagiye gukomeza kwigisha barumuna babo, bakamenya ububi bwa ruswa, bakazakura bayirwanya.

Muvunyi abona mu giturage ariho hakiri intege nke kuko abaturage bakizitiwe n’ubwoba, ubujiji n’akarengane.

Ubu TI-R yiyemeje kwegera abaturage ikabafunguriza emails kugira ngo igihe barenganye cyangwa bamenye ikirari cya ruswa babigeze ku nzego zishinzwe kubikurikirana.

Transparency International Rwanda ni umuryango utegamiye kuri Leta washinzwe n’abanyarwanda mu mwaka wa 2004. Kuri ubu urakorera mu bihugu biregera ku 100 ku isi hose.Itanga umusanzu mu kurwanya ruswa n’akarengane binyuze mu buyobozi bwiza, no gushimangira umuco w’ubunyangamugayo mu muryango nyarwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages