Mu gihe mu Rwanda twatangiye icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 19 ni byiza ko abasomyi bacu bamenya Jenoside icyo ari cyo ndetse n’ingaruka yagize, uburyo bwo kuyirinda no kurwanya ingaruka zayo.
Twifashishije urubuga rwa CNLG, Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside bavuga ko Jenoside ari ubwicanyi ndengakamere bwateguwe kandi bugakorwa na leta bugambiriye kurimbura igice kimwe cy’abaturage bayo ishingiye ku bwoko bwabo, ku idini ryabo cyangwa ku ishyaka rya politiki abo baturage bicwa barimo.
- Leta igira umugambi n’ubushake bisesuye (intention) byo gutsemba icyo gice cy’abaturage bayo kandi koko ikabishyira mu bikorwa .
- Leta itegura Jenoside ibikorera gahunda kandi ikayigeraho.
- Uwicwa ntazira icyo yakoze, azira gusa ko ari umwe mu bagize igice cy’abo baturage bagomba gutsembwa.
- Jenoside igira umurongo mugari igenderaho. Ni wo uhuza abasangiye icyerekezo kimwe cyo gukora Jenoside.Uwo murongo mugari niwo bita ingengabitekerezo ya Jenoside.
- Ingengabitekerezo ya jenoside ikorerwa icengezamatwara (propaganda), igasakara mu bantu benshi, ikagira ingufu maze abantu bakayigenderaho bakemera gukora Jenoside.
- Jenoside yose iba ifite uko ikorwa (organization): nta gipfa kwikora. Ibyo bita ko bisa n’uburakari bw’abaturage biba bifite ibyabibanjirije, byigishijwe, kandi byateguwe neza. Kandi nibyo bifashisha mu gukora Jenoside .
Jenoside iba itandukanye n’intambara; intego ya byo si imwe:
Intambara iba igamije gutsinda maze abatsinzwe bakayoboka abatsinze. Jenoside ntiba igamije gutsinda ngo abatsinzwe bayoboke ababatsinze, ahubwo iba igamije kurimbura abo yibasiye ntihasigare n’umwe.
Intambara igira amategeko ayigenga, utayubahirije akaba yabihanirwa.Ushyize intwaro hasi, agasaba imbabazi arazihabwa, ntiyicwa. Nta mategeko agenga Jenoside, abayikora ntakibakoma imbere.
Intambara igira imfungwa z’intambara, Jenoside iratsembatsemba, ntigira imfungwa.
Intambara ikorwa n’ingabo z’abasirikare, ntihajyamo abasivili. Jenoside yo mu Rwanda yakozwe n’abasirikare, abasivili n‟’abaturage basanzwe.
Mu ntambara birabujijwe kwibasira abana, abagore, abasaza, abasivili n’ubwo hari abagwa mu ntambara bwose. Jenoside yibasira abari mu gice cy’abagomba gutsembwa bose, ntawe isize inyuma.
Jenoside kandi itandukanye n’ubwicanyi busanzwe (massacres)
Habaho ubwicanyi bw’ubwoko bwinshi : hari ububa bugamije kwihorera, hari ububa bugamije guhana, hari ubuterwa n’uburakari busanzwe, urugomo n’ibindi.Ubwicanyi nk’ubwo ntibukorerwa gahunda na Leta, ngo ibukorere gahunda na propaganda , ngo ishishikarize igice kimwe cy’abaturage bacyo kuzakorera ubwo bwicanyi ikindi gice cy’abaturage bayo. Ubwicanyi busanzwe ntibuba bugamije gutsemba igice cy’abaturage bo mu bundi bwoko. Jenoside yo nicyo iba igamije : gutsembatsemba abari mu bundi bwoko bwibasiwe na Leta.
Nyuma y’iyo Jenoside sosiyete yose ihita igira uburyo yibuka ibyo twakwita mu gifaransa “mémoire collective”. Igira ibyo yitwararika, ikagenda ibyigisha abana bayo, bikaba uruhererekane n’umurage wayo. Buri sosiyete igira amateka yayo yibuka, ikagira umuco wayo, ikagira ubuhanga n’ubumenyi byayo yibuka, ikabimenya, ikabyigisha, ikabiraga abayo.
Kwibuka biyifasha kubaho. Igahanga ibishya, ifite ibyo iheraho, idahuzagurika, ikamenya ikibi n’icyiza, ikagenda yubakira ku biyifitiye akamaro. Ikamenya uko yitwara mu bihe biriho n’ibizaza.
Urugero n’uko iyo umwana akojeje urutoki mu muriro , arashya agahora yibuka ko umuriro utwikana . Ntabyibagirwa kuko bimufasha kubaho.
Buri sosiyete igira ibyo ihitamo kwibuka, iteka kandi ifata ibiyifitiye akamaro.
Ni ukuvuga ibiyifasha gusubiza ibibazo igenda ihura nabyo. Kwibuka ni ngombwa kuko sosiyete yabaho itibuka yazima: ntiyashobora kumenya ibiyifitiye akamaro ngo ibigire umurage, kandi yibuke no kwirinda ibishobora kuyigirira nabi. Tugomba kwibuka ngo tutazima.
Kwibuka rero bifasha sosiyete kumenya uko yitwara : ihera ku byabaye yibuka, igashyiraho inzitiro cyangwa umurongo waho izanyura n‟uko izitwara mu bihe biri imbere.
Mu nkuru itaha tuzabagezaho igice gikurikira iki kivuga icyo kwibuka bimariye Abanyarwanda ,ipfobya rikorwa n’ingaruka zaryo.


















TANGA IGITEKEREZO