Minisiteri y’urubyiruko n’Ikoranabuhanga ifite gahunda yo kongera umubare w’Abanyarwanda batunze televiziyo.
Kongera umubare w’abatunze televiziyo bizanyura muri gahunda yiswe ‘Tunga TV’ byatangarijwe mu kiganiro mbwirwa ruhame cyo ku wa 20 Ugushyingo muri Telecom House.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Nsengimana Jean Philbert, ari kumwe n’ umuyobozi mukuru ushinzwe ikoranabauhanga muri Minisiteri NKurikiyimfura Didier, batangaje koTunga TV Program, izafasha abaturage gutunga televiziyo mu ngo zabo, kugira televiziyo no kuzireba kuri mudasobwa no mu bundi buryo butandukanye bw’ikoranabuhanga bwerekana televiziyo.
Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) itangaza ko izafasha abaturage bafite imishinga yo kugura za televiziyo kubona inguzanyo.
Umushinga Tunga TV wa Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, uzafasha mu gukwirakwiza no gushishikariza abaturage ibyiza byo gutunga televiziyo, ku buryo no mu midugudu hazaba hari za televiziyo rusange.



















TANGA IGITEKEREZO