00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Turukiya: Perezida Kagame azatanga ikiganiro ku ruhare rw’ibikorwa remezo mu iterambere

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 27 November 2012 saa 05:14
Yasuwe :

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, ari i Istanbul muri Turukiya mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame azatanga ikiganiro mu Nama Mpuzamahanga ku Bikorwa remezo; inama izibanda ku ruhare rw’ibikorwa remezo mu guhindura ubukungu bw’umuryango.
Iyi nama yateguwe na McKinsey and Co, ikigo cy’Abanyamerika cy’ubujyanama ku miyoborere n’imicungire, kikaba cyarafatanyije n’ikinyamakuru The Time, televiziyo ya CNBC n’umushinga Albright Stonebridge.
Perezida Kagame (…)

Perezida Kagame azaba ari kumwe n’abayobozi batandukanye baturutse mu bice bitandukanye by’isi no mu mirimo itandukanye, bakazungurana ibitekerezo ku gutegura imishinga no kuyitera inkunga, hamwe no guhanga udushya hagendewe ku nsanganyamatsiko igira iti "Kongera gutekereza ku Bikorwa remezo."

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages