00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: Umunyarwanda w’imyaka 20 yishwe atewe icyuma

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe / U Bubiligi

Kuya 22 December 2012 saa 11:44
Yasuwe :

Mu Bubiligi haravugwa inkuru y’umusore w’umunyarwanda, Ishimwe Willy Karimwabo, wishwe uyu munsi mu gitondo saa kumi n’imwe n’agatsiko k’abantu bataramenyekana neza.
Nyakwigendera Ishimwe w’imyaka 20 y’amavuko, yabaga mu Bubiligi kuva nyuma yo kurokoka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, arokokeye i Remera.
Ishimwe yajyanye mu Bubiligi n’umuryango we ari umwana muto, yabanaga na nyina Rose Rusingiza.
N’ubwo Polisi y’u Bubiligi yahise ihagera kuko yari hafi aho, yasanze akiri muzima, (…)

Mu Bubiligi haravugwa inkuru y’umusore w’umunyarwanda, Ishimwe Willy Karimwabo, wishwe uyu munsi mu gitondo saa kumi n’imwe n’agatsiko k’abantu bataramenyekana neza.

Nyakwigendera Ishimwe w’imyaka 20 y’amavuko, yabaga mu Bubiligi kuva nyuma yo kurokoka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, arokokeye i Remera.

Ishimwe yajyanye mu Bubiligi n’umuryango we ari umwana muto, yabanaga na nyina Rose Rusingiza.

N’ubwo Polisi y’u Bubiligi yahise ihagera kuko yari hafi aho, yasanze akiri muzima, nyuma nibwo yitabye Imana.

Kugeza ubu ariko umuryango we banze kuwuha uburenganzira bwo kwegera umurambo, ngo ni ugutegereza ku wa kabiri. Ibi bikaba byababaje umuryango we.

Andi makuru turagerageza kuyabakurikiranira.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages