Urutonde rw’abantu 11 bo muri Diasipora Nyarwanda no mu Rwanda bafashije IGIHE ishami ryo mu Bubiligi mu kutugezaho amakuru anyuranye muri uyu mwaka turimo turangiza wa 2012.
Ambasaderi Masozera Robert uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, umunsi wa mbere atangira imirimo ye mu Bubiligi yavuze ko telefone ye igendanwa ifunguye kandi ko umunyarwanda ushaka kumuvugisha ayimuha. Igihe cyose tumuhamagariye bishoboka yaduhaye amakuru, yaba ayo mu Rwanda cyangwa areba u Rwanda n’u Bubiligi cyangwa akadufasha kubonana n’abandi bayobozi basuye Diaspora Nyarwanda.
Dr Karuranga Egide, umwarimu muri Kaminuza ya Laval, akaba na Perezida wa Diaspora ya Canada. Ni umwe mu bantu batanga amakuru igihe uyamwakiye mu bintu byinshi bitandukanye nk’umuhanga n’inararibonye mu kazi ke. Yafashije kenshi abanyamakuru b’ikinyamakuru IGIHE, aduha ibisobanuro twamusabye n’inama.
Ambasaderi Ntwari Gérard na we n’umwe mu bahagarariye u Rwanda mu mahanga baduha amakuru y’ibikorwa bibera mu gace barimo, kandi na mbere y’uko ajya guhagararira u Rwanda muri Sénégal yadufashaga kubona amakuru hano mu Bubiligi aho yarahagarariye u Rwanda.
Dr Dusingizemungu Jean Pierre umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda akaba na Perezida w’umuryango Ibuka, afasha gutanga amakuru igihe cyose yaje mu nama mu Burayi cyangwa muri Amerika n’ahandi no mu Rwanda turamuhamagara akitaba atazuyaje.
Ambasaderi Rugira Amandin uhagarariye u Rwanda muri Congo-Kinshasa, na we n’umwe mu badiporomate baduhaye amakuru anyuranye mu gace ahagarariyemo u Rwanda, abicishije mu kinyamakuru IGIHE ishami ryo mu Bubiligi.
Chantal Karara wigeze kuyobora CRB (Communauté Rwandaise de Belgique) ubu akaba ari umuyobozi wungirije mu ishyirahamwe ry’Abagore bo muri Diaspora mu Bubiligi (Forum des femmes de la Diaspora Rwandaise de Belgique-Rugali), yafashije IGIHE cyane mu kuduha amakuru kenshi, igihe cyose bibaye ngombwa.
Dorcy Rugamba n’umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda (Auteur, metteur en scène, acteur de Théâtre & Cinéma) abikora nk’umwuga kandi uzwi akanakundwa cyane kubera ibihangano bye n’ubuhanga abikorana muri ibi bihugu byo mu Burayi na Afurika. Adufasha kenshi aduha amakuru agatanga n’ibisobanuro bijyanye n’uwo mwuga igihe cyose tumukeneye.
Justin Karekezi, umuyobozi w’ishyirahamwe rikorera mu Bubiligi ryitwa «Team Production » afasha ikinyamakuru IGIHE kubona amakuru mu bahanzi benshi baturuka mu Rwanda n’ahandi muri Afurika aba yatumiye.
Aba basore uri ibumoso yitwa Kitoko Abdou uri iburyo ni Ruba Denis bakaba bafite ishyirahamwe ryitwa « Exotic Night » ritegura ibitaramo byinshi bijyana n’umuco bitandukanye nko gufasha banyampinga mu marushanwa no gufasha abahanzi kuza mu kumenyekanisha ibihangano byabo mu mahanga. Igihe cyose baha amakuru IGIHE bakadufasha no kubonana n’abo Bahanzi.
Nsengiyumva Ramadhan uyobora kompanyi yitwa “Rwandacash” yoherereza ikanakira amafaranga mu Rwanda, akaba umukozi wa kompanyi ikomeye mu Bubiligi yitwa “Delhaize Group”, aho akora mu bijyanye n’icungamari ry’icyo kigo, akaba no mu bagize kandi ishyirahamwe ryo mu Bubiligi ryitwa ATEB (Association des Trésoriers Belges), iyi mirimo ituma aduha amakuru ajyanye n’ibyo akoramo igihe tumukeneye cyose.
Nyuma y’ubu bushakashatsi twakoze hari benshi badufashije ariko twatanze aba ba mbere. Tubifurije kugira ibihe byiza birangiza umwaka.
























TANGA IGITEKEREZO