U Bufaransa bwanze ubusabe bwa Leta y’u Rwanda bwo kohereza umugabo ukekwaho uruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP byatangaje ko inkiko z’i Paris mu Bufaransa, zitangaza ko ibimenytso byatanzwe n’u Rwanda bishinja Hyacinthe Nsengiyumva Rafiki bidahagije.
Izo nkiko zemeje ko Nsengiyumva atasubizwa mu Rwanda kuko ngo zibona ibyo ashinjwa bifitanye isano na politike.
Nsengiyumva Rafiki watawe muri yombi tariki 9 Kanama 2011 na Interpol y’ u Bufaransa ashijwa kuba muri Mata 1994 yarategetse interahamwe kwica Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya yo ku Nyundo ahahoze ari muri Perefegitura ya Gisenyi.
Icyo gihe bivugwa ko ariwe wayoboye inama yashishikarizaga interahamwe kwica abari bahungiye kuri iyo Kiliziya, ndetse ngo yasezeranyije interahamwe kuziha intwaro zihagije ngo batsembe Abatutsi.
Ikindi kandi ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko muri Gashyantare 1999, Rafiki ari kumwe Col. Renzaho Tharcisse; wayoboye Perefegitura y’Umujyi wa Kigali na Col. Aloys Ntiwirigabo bashinze umutwe wa FDLR ufite ibirindiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Bamwe mu baburanira Hyacinthe Nsengiyumva Rafiki, batangarije ibintaramakuru by’Abafaransa ko umukiriya wabo ari umwere, kuko ngo umukiriya wabo atari no mu bantu bashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashiriweho u Rwanda(ICTR) rukorera Arusha.
N’ubwo Hyacinthe Nsengiyumva Rafiki ngo yatsinze kutagarurwa mu Rwanda, ngo hari ibindi byaha akurikiranyweho kuba yaragizemo uruhare cyane cyane bijyanye n’umutwe wa FDLR kuko ari mu bawushinze.



















TANGA IGITEKEREZO