00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa bwimye ubuhungiro abarekuwe n’urukiko rwa Arusha

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 13 December 2012 saa 12:01
Yasuwe :

Batatu barekuwe n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rukorera Arusha barimo Zigiranyirazo Protais, Ntagerura Andre na Gen Gratien Kabirigi hakaba kandi na Lt Col. Anatole Nsengiyumva warangije igihano cye, basabye gusanga imiryango yabo iba mu Bufaransa, icyifuzo cyabo giterwa utwatsi.
Abo banyarwanda barekuwe n’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha muri Tanzaniya, bakaba basaba Leta y’u Bufaransa kubaha igihe kirekire cyo kubana (…)

Batatu barekuwe n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rukorera Arusha barimo Zigiranyirazo Protais, Ntagerura Andre na Gen Gratien Kabirigi hakaba kandi na Lt Col. Anatole Nsengiyumva warangije igihano cye, basabye gusanga imiryango yabo iba mu Bufaransa, icyifuzo cyabo giterwa utwatsi.

Abo banyarwanda barekuwe n’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha muri Tanzaniya, bakaba basaba Leta y’u Bufaransa kubaha igihe kirekire cyo kubana n’imiryango yabo iba muri icyo gihugu ariko icyo cyifuzo cyabo Leta y’u Bufaransa icyamaganira kure.

Nk’uko tubikesha ikigo cy’itangazamakuru Hirondelle, uRoland Amoussouga umuvugizi wa ICTR, yagize ati “abantu batatu barekuwe n’urukiko n’umwe warangije igihano yahawe, icyifuzo cyabo cyo gusaba uburenganzira bwo gusanga imiryango yabo mu Bufaranga cyamaganiwe kure. Bahise bajuririra icyo cyemezo cyafashwe.” Ibyo akaba yabitangaje ubwo yavaga mu butumwa bw’akazi yari yagiyemo I Paris aherekeje umwanditsi w’urukiko, Pascal Besnier.

Abarekuwe na ICTR ni Zigiranyirazo Protais muramu w’uwari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana, akaba yarafatwaga nk’umwe mu bakomeye bateguye bagashyira no mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; hari kandi Ntagerura Andre wahoze ari Minisitiri wo Gutwara abantu n’ibintu na Gen. Gratien Kabirigi wari umukuru w’ibikorwa bya gisirikare. Uwa kane wasabirwaga kuba mu Bufaransa ni Lt Col. Anatole Nsengiyumva wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi we akaba yararangije igihano yari yarakatiwe.

Nk’uko Amoussouga yakomeje kubitangaza ngo bari mu Bufaransa kuva kuwa 2-8 Ukuboza mu rwego rwo kugirana ibiganiro n’abayobozi ba Quai d’Orsay kugira ngo bashyigikire icyifuzo cya ICTR ariko ngo kugeza magingo ay anta gisubizo barabona.

Ibyo ngo kugira ngo bikorwe ni uko Akanama gashinzwe umutekano ka Loni kasabye amahanga ko yakwakira abo ICTR yagize abere cyangwa se abarangije igihano bahawe.

Abo bane batewe utwatsi na Leta y’u Bufaransa ubu bacumbikiwe mu nzu irinzwe ya ICTR.

Igikorwa cyo gukomeza gushakira abo banyarwanda bane ubuhungiro umwanditsi w’urukiko akaba agikomeje kuko bitangazwa ko ku wa kane w’icyumweru gishize yabonanye na Ambasaderi w’u Budage muri Tanzaniya amugezaho icyo cyifuzo kandi ko bakora ibishoboka byose ngo bizagere kuwa 31 Ukuboza 2014 cyarabonewe igisubizo. Iyo tariki ikaba ariyo ICTR izasorezaho imirimo yayo.

Ibi bikaba binyuranye n’uko abarekuwe cyangwa se abarangije igihano baciriwe imanza n’urukiko rwashyiriweho icyahoze cyitwa Yougoslavia bahita basubira iwabo na ho aba banyarwanda bo bakaba barakomeje kwihisha kugeza ubwo bafatwaga.

U Bufaransa bwakomeje gushinjwa na Leta y’u Rwanda kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bucumbikiye Bagirishema Ignace na Mpambara Jean bahoze ari ba Burugumesitiri igihe cya Jenoside, bashakishwa na Leta y’u Rwanda. Ibihugu by’u Bubiligi, u Suwisi n’u Butaliyani byo biri mu byakiriye umuntu umwe umwe mu barekuwe na ICTR.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages