Colonel Serubuga Laurent, umusirikare mukuru mu cyahoze ari igisirikare cy’u Rwanda FAR, arimo gusobanurira ubutabera bwo mu gihugu cy’u Bufaransa uruhare rwe ku byaha akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi bije bikurikira ubusabe bw’ihuriro rya gisivili rigamije guharanira ko abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bidegembya hirya no hino ku Isi bashyikirizwa ubutabera CPCR (Collectif des partis civiles pour le Rwanda) rikorera mu Bufaransa.
Nk’uko Agence Hirondelle ibitangaza ngo ubutabera bw’u Bufaransa buratangaza ko bumaze kumenya ko Serubuga yahuye na Komisiyo y’ubugenzacyaha ishigaje gutanga umwanzuro wayo ku byo yagezeho, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezida wa CPCR, Alain Gauthier aho yavuze ko bari bafite gihamya ko Serubuga agomba kuzagaragara nk’umwe mu bayoboye Jenoside yakorewe Abatutsi, kimwe na Bagosora umushinjacyaha w’urukiko mpanabyaha ku Rwanda (TPIR) yahamije ko ari umucurabwenge wa Jenoside yakorewe Abatutsi wanaje gukatirwa imyaka 35 y’igifungo.
Iri huriro rivuga ko kuba Serubuga aba mu Bufaransa bifatwa nk’igitutsi ku barokotse jenoside.
Serubuga uvuka mu majyaruguru y’u Rwanda yabaye umuyobozi mukuru wungirije mu cyahoze ari ingabo z’u Rwanda. Mu ntangiriro za Jenoside yari mu kiruhuko cy’izabukuru ariko yaje gusubira mu kazi igihe Jenoside yakorwaga.



















TANGA IGITEKEREZO