Abanyeshuri batatu b’Abanyarwanda bari bafunzwe na Polisi yo mu Buhinde mu cyumweru gishize bakekwaho gukoresha imvugo nyandagazi ku mukobwa w’Umuhindekazi, bararekuwe nk’uko bitangazwa na Nkurunziza Williams uhagarariye u Rwanda mu Buhinde.
Avugana n’ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru kuri iki cyumweru tariki ya gatandatu Mutarama 2013, Nkurunziza yagize ati “Abo banyeshuri batatu bafunguwe ahagana mu ma saa mbili [z’ijoro] n’iminota 20, baciwe ingwate y’amadolari ya Amerika agera ku 1200 [amanyarwanda asaga ibihumbi 700]. “
Yongeyeho ko aba banyeshuri “byitezwe ko bazagera mu rukiko ku ya 17 Mutarama 2013, bakisobanura ku kirego cyo gukoresha imvugo nyandagazi ku mukobwa” w’Umuhindekazi.
Aba banyeshuri bemeza ko ibyo baregwa ku mugore wibana witwa Ashish Sharma w’imyaka 35 atari byo. Uhagarariye u Rwanda mu Buhinde yabwiye the New Times ko Umuhinde ubunganira avuga ko byanze bikunze urukiko ruzabagira abere kuri iki cyaha bashinjwa.
Iki cyaha cyakorewe ahitwa Jalandhar muri Leta ya Punjab mu Majyaruguru y’Uburengerazuba y’u Buhinde.
Abasobanura uko iki cyaha cyagenze bavuga ko aba banyeshuri uko ari batatu bahuriye mu muhanda na Sharma atembera mu ma saa kumi z’umugoroba, bamusaba kubarangira aho bashakaga kujya icyakora nyuma y’igice cy’isaha Polisi irabafata ijya kubafunga.
Iki kibazo cyabaye mu gihe mu Buhinde bari mu gahinda k’umukobwa uherutse gupfa nyuma yo gufatwa ku ngufu ari mu modoka n’agatsiko k’insoresore.
Ikibazo cyo gufata abakobwa ku ngufu muri iki gihugu kandi kiri kugaragara cyane muri iyi minsi ya vuba, kuko ku ya gatatu Ukuboza 2012 hari n’Umunyarwandakazi wafatiwe mu murwa mukuru New Delhi.



















TANGA IGITEKEREZO