Umushinjacyaha mukuru wungirije w’u Buholandi aratangaza ko igihugu cyabo kitazemera kuba indiri n’ubuhungiro bw’abakora ibyaha mu bihugu byabo.
Guus Schram yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko u Buholandi buteganya gusinyana amasezerano n’u Rwanda yo guhererekanya abanyabyaha ku buryo abakekwaho Jenoside bazajya basubizwa mu Rwanda.
Guus Schram yagize ati, “Ibi byaha birakomeye cyane kandi biratuvuna cyane kuko bisaba gukora iperereza ryimbitse, n’ibyaha byakozwe imyaka 18 ishize kandi ibimenyetso ahanini bishingiye ku buhamya, mu mategeko yacu ntidushingira cyane ku batangabuhamya niyo mpamvu bitugora cyane, twakwifuje kohereza abakekwaho Jenoside mu Rwanda kurusha uko tubaburanisha.”
Kugeza ubu igihugu cy’u Buholandi kimaze kuburanisha Umunyarwanda umwe ariwe Joseph Mpambara wakatiwe igifungo cya burundu.
Kuri uyu wa mbere taliki 22 Ukwakira 2012, muri icyo gihugu haratangira kuburanishwa urubanza rwa Yvonne Ntacyobatabara ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Ubushinjacyaha bw’u Buholandi buvuga ko idosiye ya Yvonne ikomeye cyane kuko atigeze agira uruhare rufatika mu kwica abantu ariko yagiye atanga amabwiriza.
Guus Schram yagize ati, “ Idosiye ye irakomeye cyane kuko we atigeze yica abantu ahubwo yatanze amabwiriza ariko twafashe igihe gihagije cyo gukora iperereza, ntidushaka ko abantu nkaba bidegembya mu gihugu cyacu, niyo mpamvu twitonda cyane kugira ngo abacamanza batabarekura. Gusa turifuza ko mu gihe kiri imbere twajya twohereza abantu nkaba mu Rwanda kugira ngo bacirwe urubanza aho bakoreye ibyaha, nibwo butabera bukwiye guhabwa abacitse ku icumu.”
U Buholandi n’u Rwanda nta masezerano yo guhanahana abanyabyaha bafitanye, ariko hari amakuru yemeza ko impande zombi zirimo gutegura aya masezerano.
Ndereyehe aridegembya!
Charles Ndereyehe, ni umwe mu Banyarwanda bakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi n’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, aho atuye mu Buholandi ngo harazwi kandi akora ibikorwa bya politike ku mugaragaro, akaba abarizwa mu ishyaka rya FDU Inkingi rikorera mu bihugu by’i Burayi cyane cyane mu Buholande n’u Bubiligi.
Umushinjacyaha ushinzwe gukurikirana abakekwaho Jenoside bihishe mu mahanga avuga ko Ubuholande bugenda buhoro cyane muri aya madosiye.
Siboyintore Jean Bosco yagize ati, “Twebwe tubona bagenda gahoro cyane, kuki se uwo bazi aho aherereye [batamubafata]? Gusa tuzakomeza gukora ibyo dushinzwe maze dutegereze ibyo bo bazakora.”
Umushinjacyaha mukuru wungirije w’u Buholandi Guus Schram avuga ko imiterere y’ibyaha bya Jenoside byakorewe mu Rwanda igoye cyane kuburyo bisaba gukora iperereza ryimbitse mbere yo gufata umuntu harimo na Charles Ndereyehe.
Guus yagize ati, “ Nta bintu byinshi namuvugaho, ariko iyo tubonye impapuro zo guta muri yombi umuntu, natwe tubanza gukora iperereza, sinakubwira ubu abo turimo gukoraho iperereza ariko birashoboka ko nawe[Ndereyehe] ari muribo”.
Yvonne Ntacyobatabara amaze imyaka irenga ibiri afungiwe mu Buholandi, yageze muri icyo mu 1998, ahabwa ubwenegihugu 2004. Ariko yahamwe n’icyaha cya Jenoside akatirwa n’Urukiko Gacaca rwa Gikondo adahari.
Umugabo wa Ntacyobatabara (Augustin Basebya) aherutse kubwira Radio Netherlands ko umugore we atigeze agira uruhare mu bwicanyi cyangwa ngo yivange muri politike.
Hejuru ku ifoto: Guus Schram umushinjacyaha mukuru wungirije w’u Buholandi. Ifoto/Kisambira/



















TANGA IGITEKEREZO