Ku tariki ya 7 Mata 2013 ku isaha ya saa kumi z’umugoroba, i Roma hatangijwe igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, cyateguwe na Umuryango Igihozo wo mu Butaliyani.
Gahunda yatangijwe no gucana urumuri hamwe n’ isengesho. Nyuma yaho herekanwa za documentaire n’ibice bimwe bya film bigaragaza ibyabaye mu Rwanda mu wi 1994.
Hatanzwe ikiganiro ku nsanganyamatsiko “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi duharanira kwigira” kikaba cyarayobowe nabagize Umuryango Igihozo bafatanije na Michelle Fusaschi Umutaliyani w’inzobere mu by’imibanire n’imico ya muntu.
Abari bitabiriye icyo igikorwa bagaragaje ubufatanye n’ubushake bwo kwifatanya n’Abanyarwanda muri icyo gikorwa, bamwe muri bo na bo bafata ijambo kugira ngo bagire icyo bavuga ku Rwanda bakurikiza insanganyamatsiko y’uyu mwaka.
Nyuma y’ikiganiro habayeho gutanga ubuhamya bwa bamwe mu bagize Umuryango Igihozo ndetse no gusobanura zimwe mu nshingano za GAERG kuko abenshi batazi icyo ari cyo.
Mu gusoza hasomwe amazina y’imiryango yazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994; mu mazina yasomwe harimo imiryango yazimye burundu.



















TANGA IGITEKEREZO