U Buyapani bwatanze inkunga ya miliyoni 172 y’amafaranga y’u Rwanda azifashihswa mu mirimo yo kuvugurura inkambi y’impunzi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe.
Amakuru dukesha igitangazamakuru cyandikira ku murongo wa interineti mu Rwanda, avuga ko iyi nkambi izakira impunzi z’abanyekongo zikomeje guhungira mu Rwanda kubera imirwano iri kubera mu gace k’Iburasirazuba bwa Repuburika iharanira Demukarasi ya Kongo.
Abanyekongo bagera ku bihumbi icyenda nibo bamaze guhungira mu Rwanda. Mu nkambi ya Nkamira mu Karere ka Rubavu iteganyirijwe kwakira impunzi 2600.
Gen. Marcel Gatsinzi, Minisitiri ushinzwe impunzi n’ibiza, yijeje u Buyapani ko iyi nkunga izakoreshwa neza.
Ambasaderi Kunio Hatanaka, uhagarariye u Buyapani mu Rwanda, yavuze ko igihugu ahagarariye gihangayikishijwe n’intambara zikomeje kwibasira Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Mu kwezi kwa kane uyu mwaka nibwo imirwano yatangiye mu Burasirazuba bwa Kongo, mu gihe abasirikare bahoze mu mutwe wa CNDP bongeye kuba inyeshyamba bavuga ko Leta ya Kongo Kinshasa itubahirije ibyo basezeranye mu gahagarika intambara mu mwaka wa 2009.


















TANGA IGITEKEREZO