Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na NetIndex, buragaraza ko u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere muri Afurika mu gukwirakwiza umurongo mugari wa ‘Internet’.
Uyu mwanya u Rwanda ruwusimbuyeho igihugu cya Ghana kuko ari cyo cyari kiwusanzweho.
Imibare igaragazwa n’ubushakashatsi igaragaza ko ‘internet’ yo mu Rwanda yihuta ku kigereranyo cya Megabayite 7.28 ku isogonda, mu gihe ubushakashatsi bwakozwe mbere bwagaragazaga ko uko kwihuta kwari guhagaze ku kigereranyo cya Megabayite 3.28.
Muri Mata 2012 ubwo Ghana yazaga imbere yari ifite ingufu zingana na Megabayite 5.14, none ubu yaramanutse igera ku mwanya wa kane n’ingufu za ‘internet’ ziri ku kigereranyo kingana na Megabayite 4.42 ku isogonda.



















TANGA IGITEKEREZO