00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rukomeje kwesa imihigo mu korohereza ishoramari

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 23 October 2012 saa 11:58
Yasuwe :

*U Rwanda ku mwanya wa 3 mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara byorohereza abashoramari
Raporo nshya ya Banki y’Isi mu bijyanye n’ishoramari izwi ku izina rya ‘Doing Business’ yashyizwe ahagaragara, igaragaza ko u Rwanda rwongeye kwesa imihigo ruza ku mwanya wa gatatu mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara byorohereza abashoramari kubikoreramo.
U Rwanda rukurikira Ibirwa bya Maurice biri ku mwanya wa 19 ku isi na Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa 39.
Ku rwego rw’isi u Rwanda rwaje (…)

*U Rwanda ku mwanya wa 3 mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara byorohereza abashoramari

Raporo nshya ya Banki y’Isi mu bijyanye n’ishoramari izwi ku izina rya ‘Doing Business’ yashyizwe ahagaragara, igaragaza ko u Rwanda rwongeye kwesa imihigo ruza ku mwanya wa gatatu mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara byorohereza abashoramari kubikoreramo.

U Rwanda rukurikira Ibirwa bya Maurice biri ku mwanya wa 19 ku isi na Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa 39.

Ku rwego rw’isi u Rwanda rwaje ku mwanya wa 52 mu bihugu 185 byakorewemo ubushakashatsi na Banki y’Isi, mu gihe muri Afurika y’Uburasirazuba ruza ku isonga mu korohereza abashoramari.

Mu rkarere rukurikirwa na Uganda iri ku mwanya w’120 ku rwego rw’isi, Kenya iza ku mwanya w’121 ku isi, Tanzaniya ikaza ku mwanya wa kane mu karere mu gihe ku rwego rw’isi iza ku mwanya w’134, naho u Burundi bwo bukaza ku mwanya wa 159.

Nk’uko tubikesha itangazo ryaturutse mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere RDB, mu bihugu 185 bikorerwamo ubushakashatsi mu ikorwa ry’iyi raporo, ibiza mu bya mbere ni ibyo gukoreramo ubucuruzi byoroshye kurusha ibindi.

Nk’uko bigaragara muri iyi raporo, hagati ya Kamena 2011 na Kamena 2012, guverinoma 28 kuri 46 zo muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara ni zo zabashije gushyira mu bikorwa nibura imwe mu mpinduramikorere zigera kuri 44. U Rwanda ni cyo gihugu cyakomeje kugenda giteza imbere ishoramari kuva mu mwaka wa 2005, aho cyashyize mu bikorwa impinduramikorere zigera kuri 26.

U Rwanda ahanini kuza ku mwanya mwiza muri iyi raporo rwabikesheje ahanini kuba rwarahinduye uburyo bwo gukemura ibibazo (imanza) birebana n’ubucuruzi ndetse n’iboneka ry’umuriro, aho ku muntu ushaka kugezwaho umuriro w’amashanyarazi mu buryo bushya bimutwara 30% hasi y’igiciro cyahozeho, naho mu birebana no guca imanza z’ubucuruzi hashyirwaho uburyo bwo gutanga ibirego hifashishijwe ikoranabuhanga.

Hari kandi ku bijyanye no gutangiza igikorwa cy’ubucuruzi gishya mu Rwanda, aho kubona ibyangombwa bitwara gusa amasaha atandatu kandi kwandikisha isosiyete nshya y’ubucuruzi bigakorwa mu byiciro bibiri gusa; kuri iki u Rwanda ruza ku mwanya wa munani ku rwego rw’isi, naho mu kwishyura imisoro ku buryo bworoheje u Rwanda ruza ku mwanya wa 25 ku isi.

U Rwanda rwavuye ku mwanya wa 150 mu mwaka wa 2008 muri raporo ya Doing Business, kuri ubu rukaba ruza ku mwanya wa 52 ku rwego rw’isi bitewe n’impinduka zagiye zikorwa umwaka ku wundi hagamijwe korohereza abashoramari.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Francois Kanimba yakiriye neza ibyavuye muri iyi raporo. Yagize ati “Twagize impinduka zifatika, yaba ari mu birebana n’u Rwanda kuba igihugu cyiza gukoreramo ishoramari muri rusange cyangwa se ku birebana no korohereza abashoramari by’umwihariko. U Rwanda rukomeje kuba kimwe mu bihugu biza ku isonga mu byoroshye gushorwamo imari muri Afurika.”

Umuyobozi Mukuru wa RDB Clare Akamanzi yavuze ko urebye ibyo u Rwanda rwagezeho bigaragarira muri iyi raporo bigaragaza ubushake bw’igihugu bwo kugera ku byo cyiyemeje mu birebana n’ubukungu. Yagize ati “Ibi byerekana ubushake u Rwanda rufite mu kugana mu cyerekezo rwihaye mu birebana n’ubukungu. Tuzakora cyane mu guhangana n’ibisigaye kugira ngo u Rwanda rurusheho kunogera abashoramari.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages