Icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara n’umuryango Save the Children, kigaragaza ko u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere ku isi mu kugira abagore bonsa abana igihe kirekire mbere yo kubacutsa.
Abahanga bavuga ko umwana wonse amezi atandatu akurikirana aba asumbya inshuro 15 utagize aya mahirwe mu kudahitanwa n’indwara.
Nubwo icyo cyegeranyo kivuga ko mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika konsa byateye imbere, ngo ibihugu bitari bike byo kuri uyu mugabane biracyari inyuma mu guteza imbere ubwo buryo bworoshye bwo kugaburira no gukingira umwana.
Iyi nkuru dukesha BBC ivuga ko nubwo mu Rwanda hari ababyeyi bashobora kubura akanya ko konsa abenshi badaterwa isoni no konkereza mu ruhame.
Hari n’ababyeyi bashobora konsa abana bari ku murongo kwa muganga, ku isoko cyangwa mu modoka zitwara abagenzi.
Mu mategeko yo mu Rwanda umubyeyi wabyaye afite akazi kemewe n’amategeko yemererwa isaha imwe yo kujya konsa mu mwanya w’akazi kugeza umwana agize amezi 15.
























TANGA IGITEKEREZO