00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ku mwanya wa mbere ku Isi mu mutekano

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 5 December 2012 saa 11:56
Yasuwe :

Raporo imaze gushyirwa ahagaragara ku bushakashatsi bwakoze n’Umuryango Gallup mu 2012 yashyize u Rwanda ku isonga ry’ibindi bihugu bigize uyu mubumbe mu rwego rwo kuba ari cyo gihugu kirangwamo umutekano kurusha ibindi na ho ku bijyanye no kurwanya ruswa n’akarengane rukaza ku mwanya wa kabiri nyuma ya Singapore.
Gallup 2012 mu bushakashatsi bwakozwe yagendeye ku ngingo zirimo iyubahirizwa ry’amategeko n’umutekano, ibiribwa n’imiturire, iyubakwa ry’inzego n’ibikorwaremezo (Muri iki (…)

Raporo imaze gushyirwa ahagaragara ku bushakashatsi bwakoze n’Umuryango Gallup mu 2012 yashyize u Rwanda ku isonga ry’ibindi bihugu bigize uyu mubumbe mu rwego rwo kuba ari cyo gihugu kirangwamo umutekano kurusha ibindi na ho ku bijyanye no kurwanya ruswa n’akarengane rukaza ku mwanya wa kabiri nyuma ya Singapore.

Gallup 2012 mu bushakashatsi bwakozwe yagendeye ku ngingo zirimo iyubahirizwa ry’amategeko n’umutekano, ibiribwa n’imiturire, iyubakwa ry’inzego n’ibikorwaremezo (Muri iki cyiciro hakazamo ikurikirana rya ruswa mu nzego za Leta), akazi keza, imibereho myiza y’abaturage, urwego rw’imyigire n’ibibateza imbere.

Mu rwego rw’umutekano u Rwanda ruyoboye ibindi bihugu byose mu kugira umutekano aho rufite amanota 92% ugendeye ku bipimo bikoreshwa na Gallup, rukurikirwa na Georgia na Qatar bafite amanota 91%, Singapore 89% na ho Indonesia na Hong Kong bakagira amanota 88%.

Prof. Shyaka Anastase, Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) yatangaje ko byose bikorwa hashingiwe ku bimenyetso bifatika kandi n’ubundi bushakashatsi bukorwa bukwiye gushingiraho bagendera ku byo biboneye aho guhera ku byo abandi bakoze.

Ku birebana n’u Rwanda Prof. Shyaka yagize ati “iyi ni ishusho ikomeye y’inzego z’imiyoborere myiza iganisha ku iterambere. Bigaragaza kandi ko inzira u Rwanda rwahisemo mu kubaka inzego z’imiyoborere myiza yatanze umusaruro ushimishije.”

Akomeza agira ati “Kuba Abanyarwanda bafite umutekano usesuye, ntibagomba kwirara kuko hatabuze bake baba bashobora kuwuhungabanya. Tugomba gukora ku buryo ubitekereza wese atabishobora.”

Ikindi kigaragara ni uko iyo urebye mu bihugu 10 bya mbere ku isi bikora neza hari ibigenda bigaruka mu nzego zinyuranye z’imiyoborere myiza n’ibifite intege nke, nta na hamwe u Rwanda rugaragara mu bipimo by’ibihugu bifite integer nke.

U Rwanda ruza kandi ku mwanya wa kabiri mu kurwanya ruswa ariko hakaba hararebwe inzego nkuru z’ubuyobozi bwite bwa Leta. Ku isonga muri uru rwego haza igihugu cya Singapore n’amanota 5%, u Rwanda ku mwanya wa kabiri n’amanota 12%, Suwedi 13%, Hong Kong 15% na ho ku mwanya wa gatanu hakaza igihugu cya Denmark n’amanota 17%.

Ibi bikagendera ku bipimo by’uko igihugu kifite ijanisha rito ari cyo kiza ku mwanya wa mbere muri urwo rwego, bivuze ko ari ho ruswa iba iri ku gipimo gito.

Kuri iyi ngingo irebana na Ruswa, ko mu Rwanda hari inzego zitungwa agatoki mu kurya ruswa, Prof Shyaka atangaza ko ntawavuga ko mu Rwanda ruswa iri kuri zeru, yagize ati “N’ubwo bigaragara ko ubucucike buri hasi cyane, nta gusinzira.” Kuba u Rwanda ruri kuri uyu mwanya Shyaka agira ati “Gshaka kwigana Singapore nta kwibeshya kwabayeho.”

U Rwanda ruza ku isonga ku mutekano rukaza ku mwanya wa kabiri mu kurwanya ruswa ariko ku mibereho myiza y’abaturage, aho ibihugu abaturage babyo babona ibyo kurya batavunitse cyangwa se aho babibona bagize imvune ikabije, ntaho u Rwanda rugaragara mu bihugu bya mbere muri buri gice, bivugze ko imibereho y’Abanyarwanda irimo hagati, hari aho bavuye berekeza mu bihugu umuturage abona ibimutunga atavunitse.

Prof. Shyaka atangaza ko kugira ngo Abanyarwanda bashobore kurushaho kugira imibereho myiza hakomezwa guteza imbere ibyatangiye mu miyoborere myiza, mu bukungu, hongerwa umusaruro n’ubushobozi Abanyarwanda bakabona imirimo myiza. Yagize ati “Leta igomba gukora kugira ngo Abanyarwanda bamererwe neza aho guharanira kuzamura amanota. Inzego zose zigafata ingamba zihamye kugira ngo intego zafashwe zigerweho.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages