00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na IMF mu mushinga w’ubufatanye bwo kuzamura ubukungu

Yanditswe na

Ishimwe Theogene

Kuya 20 July 2012 saa 06:02
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nyakanga i Kigali hateraniye inama y’umunsi umwe yigaga ku mushinga w’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, muri gahunda zo gutera imbere ubukungu.
Uwo mushinga witwa ‘’policy support instrument’’ watangijwe muri 2008 ukazarangira muri 2013, ugamije kugira ngo igihugu kigabanye kubeshwaho n’inkunga z’amahanga, gukora ibishoboka byose ngo ibiciro by’ibicuruzwa ntibikomeze kwiyongera ku isoko, no kurebera hamwe uburyo abaha igihugu (…)

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nyakanga i Kigali hateraniye inama y’umunsi umwe yigaga ku mushinga w’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, muri gahunda zo gutera imbere ubukungu.

Uwo mushinga witwa ‘’policy support instrument’’ watangijwe muri 2008 ukazarangira muri 2013, ugamije kugira ngo igihugu kigabanye kubeshwaho n’inkunga z’amahanga, gukora ibishoboka byose ngo ibiciro by’ibicuruzwa ntibikomeze kwiyongera ku isoko, no kurebera hamwe uburyo abaha igihugu inguzanyo bazongera, ndetse ibyoherezwa hanze bikiyongera .

Iyi nama yabereye muri Serena hotel ikaba yitabiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Abakuru b’igihugu batandukanye n’abayobozi mu Kigega Mpuzamahanga cy’Imari

Nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’imari n’igenamigambi Kampeta Sayinzoga, iyi inama irarebera hamwe uko IMF yakomeza gufasha uRwanda mu gucunga neza ubukungu, kandi irareba uburyo ibindi bihugu by’Afurika bikoresha mu gutera imbere mu bukungu.

Kampeta yemeza ko Afurika ari umugabane uri kuzamuka cyane mu bukungu ku rwego rushimishije.

Uhagarariye IMF muri Afurika, Antoinette Monsio Sayeh , yavuze ko IMF itari gutera inkunga y’amafaranga uwo mushinga, ahubwo iri kunganira Leta ku kugera ku byo yiyemeje mu mishinga y’ubukungu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages