Igihugu cy’u Rwanda kimaze gutera intambwe mu kwikorera imiti yica udukoko twangiza ibihingwa. Iyo miti ikorwa mu gihingwa cy’ibireti, ikaba itagira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu.
Uyu muti ukorwa mu bireti n’uruganda Agropharm Africa rubarizwa mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru. Ni rwo rwonyine rubarizwa muri Afurika rutunganya umuti nk’uwo wica udukoko twangiza imyaka iyo ari yo yose. Umwihariko igihugu cy’u Rwanda gifite ni uko ari rwo rwonyine ku isi rufite gahunda yo kuba ruhinga ibireti, bikavanwamo umuti uhita unapfunyikwa.
Imwe mu miti ikorwa n’uru ruganda ni “Agrothrin Pydust”, umuti w’ifu ugenewe gusa imyaka yumye nk’ibigori,ibishyimbo amasaka n’ibindi. Undi muti uru ruganda rukora ni uw’amazi “Pyrethrum 5EW”, ugenewe guterwa ku bihingwa biri mu murima ibyo ari byo byose ukica udusimba tubyangiza. Hari kandi n’uwitwa INKUYO ukoreshwa mu kwica uburondwe ku matungo.



















TANGA IGITEKEREZO