00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ni intangarugero mu karere rugomba gukomeza guterwa inkunga -Dr Farmer

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 12 February 2013 saa 12:27
Yasuwe :

Kuva u Rwanda rusohotse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rumaze gutera intambwe y’indashyikirwa cyane cyane mu rwego rw’ubuzima, ubushakashatsi bukorwa bukaba bugaragaza ko rukwiye kubera urugero ibindi bihugu bya Afurika.
Nkuko bitangazwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’igitangazamakuru « British Medical Journal BMJ» abahanga mu bushakashatsi b’Ababanyamerika barishimira uburyo bugaragara aho u Rwanda rugeze mu bijyanye n’ubuzima muri iyi myaka 20 ishize, aho bagaragaza ko kuri bo u (…)

Kuva u Rwanda rusohotse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rumaze gutera intambwe y’indashyikirwa cyane cyane mu rwego rw’ubuzima, ubushakashatsi bukorwa bukaba bugaragaza ko rukwiye kubera urugero ibindi bihugu bya Afurika.

Nkuko bitangazwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’igitangazamakuru « British Medical Journal BMJ» abahanga mu bushakashatsi b’Ababanyamerika barishimira uburyo bugaragara aho u Rwanda rugeze mu bijyanye n’ubuzima muri iyi myaka 20 ishize, aho bagaragaza ko kuri bo u Rwanda rwari rukwiye kubera urugero ibindi bihugu bya Afurika.

Abo bashakashatsi batangazwa no kubona ukuntu u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi bibazo byabayeho na mbere yaho by’intambara, ukuntu rurimo ruba itangarugero cyane mu bijyanye n’Ubuzima .

Bakomeza bagira bati «muri iyi myaka 20, u Rwanda rwashyizeho uburyo bwo guteza imbere imikorere ijyanye n’ubuzima bwiza. »

Abaturage babagaho mu bukene bageraga kuri 78% mu mwaka wa 1994, nk’uko bitangazwa na « New York Times » ubu icyo kigereranyo cyagabanutseho 45%. N’ubwo kandi u Rwanda rukibarirwa mu bihugu bikennye cyane ku Isi, hafi 98% by’abaturage bafite ubwishingizi bw’ubuzima (assurance maladie) usanga ahubwo umubare uruta uwo bihugu byateye imbere.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Agnes Binagwaho

Ababanaga n’agakoko katera ubwandu bwa SIDA mu myaka icumi ishize ntacyo ubuvuzi bwabamariraga cyane mu bijyanye no kubafasha kubaho, ariko ubu usanga, nk’uko abo bashakashatsi bakomeza babihamya, ababana n’agakoko gatera ubwandu bwa SIDA bafite uko bagera ku miti, biruta ibya mbere kandi bagahabwa n’amahugurwa yo gukomeza kwirinda no kurinda abandi. Hakaba hari na gahunda nziza yo kurwanya umubu utera Malariya hatangwa inzitiramibu n’inkingo ku buntu, bituma hagabanuka ubwo burwayi ku buryo bugaragara.

Bakomeza bavuga ko mu myaka itandatu ishize Malariya yagabanutseho 50% mu gihe kandi ingaruka mbi ndetse n’ impfu zaterwaga n’iyo ndwara zagabanutseho hagati ya 60 na 70%. Ibi byose bikorwa mu gihe u Rwanda, nk’uko abo bashakashatsi babivuga, rutarageza ku mubare w’Abaganga 625 mu mavuriro yose y’igihugu, ku gihugu gifite miliyoni 11 z’abaturage bagituye.

Ku byerekeranye n’umubare w’abapfaga kubera izo ndwara n’izindi umubare wabo wagabanutseho 60%, aho abana bapfaga bataragera ku imyaka 5 y’amavuko wagabanutse kugeza kuri 70%.

Ubushakashatsi bwemeza ko "ibi biramutse bikomeje bityo u Rwanda rwaba ari rwo gihugu cya mbere mu karere mu rwego rwiza rwo kubungabunga imibereho n’iterambere byiza ku barutuye kugeza mu mwaka wa 2015 nk’uko bivugwa kandi bigasobanurwa na Dr. Paul Farmer, washinze Umuryango «Parthers in Health» utanga inkunga z’ubufasha bujyanye n’ubuvuzi mu Rwanda no mu gihugu cya Haïti.

Dr Farmer we ati «u Rwanda rwakagombye gukomezwa guterwa inkunga kuko rwerekana ko rukora neza mu kubungabunga ubuzima bw’abarutuye.»

Aux frontière de la science


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages