00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ni rwo ruzaburanisha Munyarugarama

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 7 October 2012 saa 01:06
Yasuwe :

Urugereko rw’ubujurire rwashyiriweho kurangiza imanza zari mu Rukiko Mpanabyaha, ku wa 05 Ukwakira 2012 rwafashe icyemezo cyo koherereza ubutabera bw’u Rwanda idosiye ya Phenias Munyarugarama.
Urukiko Mpanabyaha rwashyiriwe u Rwanda taliki 28 Kamena 2012 rwari rwemeje ko Munyarugarama yazaburanishwa n’u Rwanda mu gihe yaba amaze gutabwa muri yombi.
Ariko itsinda ryashyiriweho kumwunganira ryari ryajuririye iki cyemezo, risaba ko idosiye ikubiyemo ibirego itakohererezwa ubutabera bw’u (…)

Urugereko rw’ubujurire rwashyiriweho kurangiza imanza zari mu Rukiko Mpanabyaha, ku wa 05 Ukwakira 2012 rwafashe icyemezo cyo koherereza ubutabera bw’u Rwanda idosiye ya Phenias Munyarugarama.

Urukiko Mpanabyaha rwashyiriwe u Rwanda taliki 28 Kamena 2012 rwari rwemeje ko Munyarugarama yazaburanishwa n’u Rwanda mu gihe yaba amaze gutabwa muri yombi.

Ariko itsinda ryashyiriweho kumwunganira ryari ryajuririye iki cyemezo, risaba ko idosiye ikubiyemo ibirego itakohererezwa ubutabera bw’u Rwanda.

Umwunganizi wa Munyarugarama Francis K. Stolla yari yabwiye urukiko ko Munyarugarama atazabona ubutabera bukwiye kuko ibyaha ashinjwa [bya Jenoside] byagize ingaruka ku Banyarwanda bose harimo n’abacamanza bo mu Rwanda ngo ku buryo bashobora kudaca neza imanza za Jenoside. Iki cyemezo kikaba cyarateshejwe agaciro n’urukiko.

Umushinjacyaha ushinzwe amadosiye y’abakekwaho Jenoside bihishe mu mahanga yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko iyo urukiko ruza kubibona kimwe n’uhagarariye uregwa byari kugira ikibazo no ku zindi manza.

Siboyintore Jean Bosco yagize ati “Iki cyemezo turacyishimiye cyane kuko ukurikije ishingiro ry’ubujurire abunganira uregwa batanze bavuga ko Jenoside yagize ingaruka no ku bacamanza ku buryo bataca neza imanza zirebana n’icyo cyaha, iyo abacamanza babibona gutyo byari gutera ikibazo no ku zindi manza zose zo muri uru rwego ariko kuba banze iyo mpamvu ni ikintu gikomeye cyane ku butabera bwacu.”

Lt. Col Phenias Munyarugarama nk’uwahoze ari Umuyobozi w’Ikigo cya gisirikare cya Gako akaba yari n’umusirikare mukuru mu gace kose ka Bugesera akurikiranyweho icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, kugira uruhare no guhamagarira abantu mu ruhame gukora Jenoside, gutsemba imbaga, ubwicanyi no gufata abagore ku ngufu nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu.

Yaba Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ndetse n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, nta n’umwe uzi aho Munyarugarama aherereye.

Siboyintore avuga ko Munyarugarama agiye gushyirwa ku rutonde rw’abashakishwa n’igihugu cy’u Rwanda. Ati “Ntabwo tuzi igihugu arimo ariko ubu tugiye kumushakisha nk’abandi bose.”

Biteganyijwe ko idosiye ikubiyemo ibirego bya Phenias Munyarugarama izohererezwa u Rwanda mu gihe cy’iminsi mirongo itatu uhereye taliki 05 Ukwakira 2012.

Izuba Rirashe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages