U Rwanda ntirwigeze kandi ntiruteze kugirana imikoranire iyo ari yo yose n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Iyi ni imwe mu ngingo yagarutsweho cyane mu kiganiro Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu James MUSONI yagiranye n’abanyamakuru mu ruzinduko arimo mu Karere ka Rubavu mu ntara y’I Burengerazuba.
Kurebera hamwe uko umutekano wifashe, kimwe no kuganira ku buryo hatezwa imbere imibereho myiza y’abaturage bo mu Karere ka Rubavu ni byo byari bigenderewe muri iyi nama y’umunsi umwe yahuje Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu James Musoni hamwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze kuva ku mudugudu kugera ku karere ndetse n’inzego z’umutekano zo muri aka karere ka Rubavu.
Impamvu y’uruzinduko rwe mu Karere ka Rubavu yazitangarije abanyamakuru mu kiganiro cyakurikiye iyi nama.
Muri iki kiganiro abanyamakuru bibanze ku mutekano muke uvugwa mu majyaruguru y’Intara ya Kivu aha Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu akaba yavuze ko Leta y’u Rwanda izakomeza imikoranire myiza na leta ya Congo Kinshasa hashimangirwa inzira z’ibiganiro byo kugarura amahoro mu karere k’ibiyaga bigari u Rwanda narwo ruherereyemo
Ku kibazo cyo kumenya uko u Rwanda rwiteguye gukorana n’umutwe wa M23 uherutse kwigarurira Umujyi wa GOMA uhana imbibi n’Akarere ka Rubavu, Minisitiri James MUSONI yashimangiye ko u Rwanda rudashobora gukorana n’umutwe utavuga rumwe na leta.
Ku kibazo cy’Abanyarwanda bagezweho n’ingaruka z’ibisasu byarashwe mu Rwanda hagaragajwe ingamba zo kubegera no kubagoboka zatangijwe n’akarere ka rubavu aho kuri uyu Gatatu hasuwe abavandimwe b’umwe mu bahitanywe n’ibisasu.
Ku kibazo cyo kumenya ingamba zafatwa kugirango ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za leta rijye rikorwa hadahutajwe umuturage minisitiri yasubije ko icyakorwa ari ukurushaho kuzisobanura kandi ababyica nkana bakajya babibazwa.
Kuri iyi ngingo y’imibereho myiza kandi hakaba hemejwe gukomeza gushyirwa ingufu mu gukangurira abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza ,kudakura abana mu ishuri , ababyeyi kandi bakaba bahawe ubutumwa bwo gushishikariza abana babo bakiri muri FDLR, gutaha ku bushake mu rwababyaye.
Orinfor
























TANGA IGITEKEREZO