Nyuma y’icyegeranyo cyihariye cya Loni kivuga ko ingabo z’u Rwanda zifite uruhare mu ntambara hagati y’ingabo z’umutwe wa M23 urwanya Leta ya Kongo, n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, u Rwanda ruranenga ibyanditswe muri icyi cyegeranyo ndetse n’intumwa za Loni ziri mu butumwa bw’akazi muri icyo gihugu kuba zitarujuje inshingano zayo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
U Rwanda mu ijwi rya Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma Louise Mushikiwabo yagize ati: "Loni iranengwa kutuzuza inshingano zayo neza, tugendeye ku mateka mabi yaranze Akarere k’Ibiyaga bigari".
Ibi Minisitiri Mushikiwabo yabivuze kubera inkuru yatangajwe na BBC ivuga ko inyeshyamba ziri mu burasirazuba bwa Kongo zibanza guhabwa imyitozo mu Rwanda nyuma zikoherezwa muri kariya gace kaberamo imirwano ishyamiranyije ingabo za Leta ya Kongo n’izo nyeshyamba. BBC iravuga ko aya makuru iyakesha raporo y’Umuryango w’Abibumbye.
Minisitiri Mushikiwabo yabisobanuye agira ati "Kuva ibibazo by’umutekano muke byatangira mu burasirazuba bwa Kongo, u Rwanda rwakomeje kugaragaza ko ibibera muri kariya gace ari ibibazo bireba Leta ya Kongo n’ingabo zayo. U Rwanda rufite inyungu mu kubaka umubano n’ubutwererane bishingiye ku mahoro n’umutekano n’ibihugu bihana imbibe. Umuryango mpuzamahanga ukomeje kudaha agaciro ipfundo ry’ikibazo gituma haba umutekano muke mu karere kacu ahubwo ugashyira imbaraga ku ngaruka z’ibibazo utigeze uha agaciro mbere."
Minisitiri Mushikiwabo yahamagariye ingabo z’Umuryango w’Ababibumbye zikorera muri Kongo (MONUSCO) kwita ku bikubiye mu nshingano zatumye zoherezwa muri kariya karere aho kwirirwa zikwiza impuha na raporo zidafite ishingiro.
Amafaranga agera kuri milayari y’amadorali itangwa kuri izi ngabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Kongo angana na kimwe cya kane cy’ingengo y’imari yose ikoreshwa n’ishami ryo kubungabunga amahoro mu Muryango w’Abibumbye,
Akarere k’Ibiyaga Bigari gakomeje kurangwa n’intambara kuva aho jenoside yakorewe Abatutsi yabereye mu Rwanda mu mwaka wa 1994 n’izindi mpunzi nyinshi z’Abanyarwanda zigahungira muri RDC ahagiye havukira imitwe yitwara gisirikare Nka FDLR n’iyindi igerageza kurwanya Leta y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO