Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda, iratangaza ko ibikorwa by’ ‘Itsinda ry’Impuguke za LONI’ kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigaragaza ko iri tsinda rikomeje gukurikirana ‘Umugambi wa politiki wo gushinja u Rwanda.’
“Itangazwa rya raporo ya nyuma y’Itsinda ry’Impuguke riremeza ibyo u Rwanda rwagarutseho kuva inyandiko za Hege [Ukuriye itsinda ry’impuguke] zirwanya u Rwanda zagaragara: Ari gukurikirana gahunda ya politiki idafite aho ihuriye no kugera ku mpamvu nyakuri z’amakimbirane abera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.” Uku ni ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda isobanura ibikomeje gukorwa n’iri tsinda.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo, yagaragaje ko ibyo u Rwanda rwakoze byose ngo hagaragare ukuri ku nyandiko za Hege byahinduriwe ubusobanuro bigakoreshwa mu kubangamira u Rwanda.
Ministiri Mushikiwabo avuga ko u Rwanda rutazinjira cyane mu bivugwa n’Itsinda ry’Impuguke bidafite aho bihuriye n’ukuri. Akomeza avuga ko buri gihugu kiri muri LONI cyakagombye kwibaza impamvu inama z’abagize iri tsinda ry’impuguke zigenda zibasira ibihugu bimwe, akibaza impamvu ituma abagize iri tsinda baba bataranatowe bagendera ku bintu by’ibihimbano mu gihe cy’imyaka igera kuri 50.
Kuba iri tsinda ryarakoresheje ububasha ryahawe mu kubangamira u Rwanda no kurushinja ibinyoma binemezwa n’ikigo gikora gikora ibijyanye n’amategeko ‘Akin Gump’ cyo muri Amerika, na cyo cyemeranya n’u Rwanda ko Itsinda ry’Impuguke za LONI ryakoresheje nabi ububasha rifite mu gushaka uko ribangamira u Rwanda mu kibazo cya Congo.
Iki kigo kivuga ko iri tsinda rifite amakosa menshi, harimo “kudakorera mu mucyo, kwizera abatanga amakuru badakwiye kwizerwa, kutagira ubusesenguzi ku byo umutangabuhamya ashobora kubogamiraho, kugira izindi nyungu no kuvuguruza ibyakozwe.”
Minisitiri Mushikiwabo kandi yagaragaje ko u Rwanda rwibanzweho mu gufatanya n’ibindi bihugu byo mu karere na Congo irimo gushakira hamwe umuti urambye ku kibazo cya Congo, byanatumye habaho agahenge k’amezi abiri. Akomeza avuga ko u Rwanda rufite umuhate wo gukomeza inzira y’Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari ku kibazo cya Congo, akongeraho ko icyakora igisubizo giturutse mu karere atari cyo cyonyine cyaba cyiza mu gukemura ikibazo cya Congo.
Iri tangazo rije rikurikira ikiganiro Minisitiri Mushikiwabo yagiranye n’ikinyamakuru Metro cyo muri Amerika, aho yavuze ko ibinyoma LONI ikomeje gushinja u Rwanda binyuze mu Itsinda ry’Impuguke zayo bimaze kurenga urugero ku buryo u Rwanda rugiye gutanga ikirego kuri ibi binyoma rukomeje gushinjwa.
Mu kiganiro na Metro Mushikiwabo yagarutse ku mikorere ya Stephen Hege ukuriye iri ‘Tsinda ry’Impuguke’, avuga ko hashize iminsi Hege atangaza inyandiko zigaragaza ko afite ibindi bintu abogamiyeho bitavuga neza u Rwanda, cyane cyane ku mikoranire ye n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abari ingabo z’u Rwanda zatsinzwe banashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Minisitiri Mushikiwabo yabwiye umunyamakuru wa Metro, ati “Hege azi ko afite ikibazo cy’ibyo yanditse mbere. Ubwo izi nyandiko zageraga mu itangazamakuru muri Nyakanga, yahise azivana kuri interineti” aha Minisitiri Mushikiwabo akaba yaragaragazaga ko ibikorwa n’Itsinda ry’Impuguke za LONI bibogamye kuko iri tsinda riyobowe na Hege ufite aho abogamiye.



















TANGA IGITEKEREZO