Kuva ku itariki ya 31 Gicurasi 2012, Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera PSF/FSP (Rwanda Private Sector Federation/Federation Rwandaise du Secteur Prive) kiratangiza ku mugaragaro Ikigo mpuzamahanga cy’ubukemurampaka cya Kigali KIAC (Kigali International Arbitration Centre).
Icyo kigo cyashinzwe mu w’2011 ku gitekerezo cy’Urugaga Nyarwanda Rw’Abikorera, no ku bufatanye na Leta y’u Rwanda.
Nkuko Umunyamabanga Mukuru w’icyo kigo Bernadette Uwicyeza abitangaza, iki kigo cyashyizweho kugirango gifashe abikorera, abacuruzi n’abashoramari kwikemurira impaka batagombye kujya mu nkiko, akaba agira ati:” Byagaragaye y’uko inzira zo gukemura impaka abazigiranye batagombye kujya mu nkiko ahubwo habaye ubwumvikane, ari bwo buryo bukoreshwa henshi ku isi mu bucuruzi. Iyo nzira ikubaka imibanire y’abagiranye amakimbirane, ikibazo cyarangira bakabasha kwongera gukorana neza”.
Twashatse kumenya uko iki kigo gikorana n’izindi nzego z’ubucamanza zisanzwe, Uwicyeza Bernadette abidutangariza agira ati akaba agira ati: “Inkiko z’ubucuruzi n’ubucamanza muri rusange, dukoranye neza, ndetse bishimiye y’uko iki kigo gishoboye gutangira, kuko iki kigo kizacyemura ibibazo byihariye ku masezerano y’ubucuruzi ateganya y’uko haramutse havutse amakimbirane abagiranye impaka bazajya bagira ubukemurampaka ku mabwiriza y’iki kigo”. Akomeza agira ati:”Iyo bidateganijwe mu masezerano imanza zabo ntidushobora kuzakira, ariko abagiranye amakimbiranye bashobora kubyumvikanaho bakagana iki kigo tukabakira”.
Ikigo gifite inama y’ubuyobozi irimo n’abanyamahanga baturuka muri Maurice, London na Nigeria.
Iki kigo ntabwo gisimbura inkiko, kikaba kandi kigendera ku mategeko mpuzamahanga y’ubucyemurampaka.



















TANGA IGITEKEREZO