Ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mali, Tiéman Coulibaly yari mu Rwanda ku wa 12 Werurwe 2013, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo yamugaragarije ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu gufasha Mali gukemura ibibazo ifite.
Minisitiri Mushikiwabo yagaragarije Tiéman Coulibaly ko u Rwanda ruzatanga umusanzu wa politiki, rwifashishije umwanya rufite mu Kanama gashinzwe umutekano ku Isi ka Loni rwatorewe.
Mushikiwabo yatangaje ko u Rwanda rutazatanga ingabo mu gikorwa cyo kugarura amahoro muri Mali, bitewe ni uko hari ahandi ingabo z’u Rwanda zirimo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.
Yagize ati “Turi mu bundi butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Amajyepfo n’iyo mu Majyaruguru, kimwe no mu bindi bihugu bitandukanye... Ndumva ahubwo twarushaho kubafasha mu rwego rwa politiki, kuko mu mpaka zo muri Loni u Rwanda rwaba umuvugizi wa Mali.”
Tiéman Coulibaly yagaragaje ko Mali yishimiye uburyo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yavugiye ijambo mu nama ya 20 y’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe i Addis Abeba muri Ethiopia, muri Mutarama 2013, asaba ko Mali ikwiye gutabarwa hoherezwayo Ingabo za Afurika kujya kuhabungabunga amahoro (AFISMA).
Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda mu mwanya udahoraho rufite mu kanama ka Loni gashinzwe amahoro ku Isi, ruzawukoresha mu gusaba ko Loni yashyigikira Mali na AFISMA.
Tiéman Coulibaly ari kunyura mu bihugu bitandukanye bya Afurika, asaba ingabo zo kubungabunga amahoro mu gihugu cye, mu gihe higwa uko AFISMA, yahinduka ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.



















TANGA IGITEKEREZO