00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwagabanyije ipfu z’abana bari munsi y’imyaka 5 ku buryo bukomeye

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 15 September 2012 saa 02:36
Yasuwe :

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye wita ku bana UNICEF iravuga ko ipfu z’abana zagabanutseho 40% mu 2011 ku rwego ru isi, u Rwanda rukaba rukaza ku isonga mu bihugu bigaragaramo ipfu nkeya z’abana bapfa batarageza ku myaka itanu.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko yabigezeho nyuma yo kwegereza ubuvuzi bw’ibanze abaturage. Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Itumanaho mu buvuzi Arthur Asiimwe yavuze ko hashyizwemo imbaraga mu guha ubumenyi abajyanama b’ubuzima, kandi byibuze 99% by’abana bari munsi (…)

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye wita ku bana UNICEF iravuga ko ipfu z’abana zagabanutseho 40% mu 2011 ku rwego ru isi, u Rwanda rukaba rukaza ku isonga mu bihugu bigaragaramo ipfu nkeya z’abana bapfa batarageza ku myaka itanu.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko yabigezeho nyuma yo kwegereza ubuvuzi bw’ibanze abaturage.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Itumanaho mu buvuzi Arthur Asiimwe yavuze ko hashyizwemo imbaraga mu guha ubumenyi abajyanama b’ubuzima, kandi byibuze 99% by’abana bari munsi y’imyaka 5 bahawe inkingo z’indwara zose harimo n’urukiko rw’umusonga.

Arthur Asiimwe yagize ati, “Iyo umwana arwaye abanza kwitabwaho n’umujyanama w’ubuzima, yakomerezwa akoherezwa ku kigo nderabuzima kimwegereye kandi kwivuza byahendukiye buri wese kubera ubwisungane mu kwivuza.”

Raporo nshya ya UNICEF ivuga ko kugabanya ipfu z’abana bapfa bavuka kugera ku myaka 5 mu mwaka 1990 kugera 2011 byavuye kuri Miliyoni 12 bigera kuri Miliyoni 6.9

UNICEF ivuga ko iyi ntambwe yatewe mu kugabanya ipfu z’abana byabaye mu bihugu byose hatitawe k’ubukungu bw’igihugu cyangwa aho giherereye.

Ibihugu nka Bangladesh, Liberia n’u Rwanda bifatwa nk’ibihugu bikennye ntangarugero mu kugabanya impfu z’abana ku buryo byagabanyije 2/3. Mu mwaka wa 2005, abana 152/1000 (15.2%) bari munsi y’imyaka 5 bitabye Imana, ariko izi mpfu zaragabanutse ku buryo 54/1000 (5.4%) aribo bapfa bari munsi y’imyaka itanu.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Itumanaho mu buvuzi yavuze ko gahunda yo kuboneza urubyaro no gukurikiranya abana neza nabyo biri mu byatumye u Rwanda ruba intangarugero mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa UNICEF Anthony Lake, yavuze ko kugabanya ipfu z’abana, ari imbaraga za Leta z’ibihugu, abaterankunga n’imiryango ariko akavuga ko hakiri akazi kanini kagomba gukorwa kuko abana bagipfa ari benshi.

Yagize ati, “hari byinshi byo gukorwa, aba bose bapfa bashobora kurengerwa hakoreshejwe inkingo, imirire myiza, n’ubuvuzi bwita ku babyeyi n’impinja.
Raporo igaragaza ko impfu z’abana ziganje cyane mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara n’ Aziya y’Amajyepfo ahavugwa ko 80% by’impfu z’abana ziri muri ibyo bihugu.

Imibare yerekana ko byibuze umwana umwe mu bana icyenda (1/9) bari mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara apfa atarageza ku myaka itanu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages