00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwahawe igihembo kubera gahunda y’uburezi bw’ibanze

Yanditswe na

Théogène Ishimwe

Kuya 30 August 2012 saa 06:44
Yasuwe :

Gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda izwi nka 9YBE mu magambo ahinnye y’Icyongereza , kuwa Gatatu tariki 29 Kanama yahawe igihembo cy’umwaka 2012.
Icyo gihembo u Rwanda rwagihawe n’umuryango uhuje ibihugu byiganjemo ibyahoze bikolonijwe n’U Bwongereza “Commonwealth”, u Rwanda ni kimwe mu bigize uwo muryango.
Muri iyi gahunda ya 9 YBE abanyeshuri biga ku buntu, biga imyaka itandatu y’amashuri abanza, n’imyaka itatu ya mbere y’amashuri yisumbuye.
Ikinyamakuru The New Times (…)

Ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru, cyanditse ko iki gihembo cyashyikirijwe Emmanuel Muvunyi, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB), mu muhango wo gufungura inama ya 18 y’abaministri b’uburezi ba “Commonwealth”, yabereye muri Mauritius.

Muvunyi yagishyikirijwe na Dr Ahmed Rashid Beebeejaun, Minisitiriri w’Intebe wungirije wa Mauritius.

Abayobozi b'u Rwanda bashyikirizwa igihembo

Impamvu nyamukuru yatumye u Rwanda ruhabwa iki igihembo, ni uko 9YBE yagize uruhare rugaragara mu kwihutisha uburezi kwa bose.

Gahunda ya 9YBE yahatanaga n’izindi 123 zaturutse mu bihugu 27. Mu mwaka wa 2009 niho iyi gahunda yatangiye, hagamijwe gushakira umuti ikibazo cy’uko kwiga amashuri yisumbuye byari bihenze mu Rwanda.

Ministri w’Uburezi Dr Vincent Biruta yavuze ko icyo gihembo gihesha ishema u Rwanda, anashimira uruhare Abanyarwanda bagize mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda.

Ati “U Rwanda rufite ibikorwa byinshi byiza ibindi bihugu bishobora gufataho urugero. Icyi ni ikigaragaza ko igihugu kirimo gutera imbere mu burezi. Kuba u Rwanda rubonye iki gihembo kandi ari igihugu gishya muri “Commonwealth”, ibi bigaragaza ko igihugu cyacu gifite iterambere kandi kimaze kugera ku rwego rushimishije mu burezi’’.

Abanyarwanda bagize uruhare runini muri gauhunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda, cyane cyane imbaraga bashyize mu kubaka ibyumba by’amashuri abanyeshuri bazigiramo ku bigo bitandukanye by’amashuri abanza ari mu gihugu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .