00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwatangiye urugamba rwo kugaragaza uwo Hege ari we

Yanditswe na

Emile Nsabimana

Kuya 22 October 2012 saa 05:55
Yasuwe :

Nyuma y’amakuru atandukanye yagiye atangazwa avuga ko u Rwanda rufite uruhare mu kibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gutera inkunga ingabo z’umutwe wa M23 urwanya iyi Leta, u Rwanda rwatangiye inzira zo kugaragaza ukuri ku cyihishe inyuma ya za raporo zirushinja gutera inkunga umutwe wa M23.
Ibirego by’uko ‘u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23’ u Rwanda ruvuga ko akenshi byagiye bigaragazwa rwihishwa hari impamvu yo kubangamira u Rwanda mu byo rushaka kugeraho, ibi u (…)

Nyuma y’amakuru atandukanye yagiye atangazwa avuga ko u Rwanda rufite uruhare mu kibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gutera inkunga ingabo z’umutwe wa M23 urwanya iyi Leta, u Rwanda rwatangiye inzira zo kugaragaza ukuri ku cyihishe inyuma ya za raporo zirushinja gutera inkunga umutwe wa M23.

Ibirego by’uko ‘u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23’ u Rwanda ruvuga ko akenshi byagiye bigaragazwa rwihishwa hari impamvu yo kubangamira u Rwanda mu byo rushaka kugeraho, ibi u Rwanda rukabifata ko hari ikindi kintu kibyihishe inyuma cyane cyane inyungu zishingiye kuri Politiki.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, avuga ko ibi byose nta wundi ubyihishe inyuma atari Steve Hege ukuriye ‘Itsinda ry’Impuguke’ za LONI, kuko ngo hari inyungu za politiki akurikiye kurusha uko yakora akazi gashingiye ku mpamvu zifatika nk’uko abisabwa mu nshingano z’akazi.

Haba mu gutanga kandidatire no mu matora nyirizina y’ibihugu bijya mu Kanama k’Umutekano ka LONI, Minisitiri Mushikiwabo avuga ko Hege yagerageje gutuma u Rwanda rubangamirwa muri gahunda rwari rufite yo guhatanira kujya muri aka kanama n’ubwo bitamuhiriye.

Nyuma y’ibi byose ariko, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yabwiye itangazamakuru ko bitazaca intege u Rwanda ruzakomeza urugambo rwo guhangana na Hege ufite izindi nyungu za politiki akurikiye aho kuzuza inshingano z’akazi ashinzwe. Yagize ati “Gushyira ahagaragara rwihishwa iriya raporo [mbere gato y’amatora] byemeza ko Steve Hege n’Itsinda ry’Impuguke bari mu gikorwa gihabanye no gushaka impamvu nyakuri z’ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

U Rwanda rwatangiye inzira yo kugaragaraza ukuri ku bikorwa bya Hege

Minisitiri Mushikiwabo yabwiye itangazamakuru ryo muri Amerika ubwo yari muri iki gihugu mu myiteguro y’amatora y’ibihugu bijya mu Nama y’Umutekano ya LONI, ko u Rwanda ruri gukorana n’Ikigo gikora ibijyanye n’amategeko ngo gikore iperereza ku byo Hege yakoze ndetse no ku nyandiko ze mbere yo kuba ukuriye itsinda ry’impuguke zikurikirana ikibazo cya Congo.

Yakomeje avuga ko ibi bizagaragaza ukuri ku mpamvu ituma Hege yibasira u Rwanda, bikazanatesha agaciro umwanya afite muri LONI nk’impuguke. Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rwahaye akazi iki kigo cyitwa Akin Gump ngo gisome inyandiko Hege yakoze ku Rwanda, ndetse kinige ku mubano we n’umutwe wa FDLR ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Yavuze ko ibyo iki kigo cyabirangije, imyanzuro ikaba yarashyikirijwe LONI.

Mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka ni bwo imbanzirizamushinga ya raporo ku miterere y’ikibazo cya Leta ya Congo n’umutwe wa M23 yashyizwe ahagaragara, iza ishinja u Rwanda gutera inkunga ya gisirikare umutwe wa M23. Iminsi ibiri mbere y’uko u Rwanda rutorerwa kujya mu Nama y’Umutekano ya LONI ibiro ntaramakuru by’u Bwongereza Rueters na bwo byatangaje ko byabonye rwihishwa raporo ya nyuma kuri iki kibazo, na yo iza ishinja u Rwanda na Uganda gushyigikira M23.

Ibi u Rwanda rubifata nko kwibasirwa hashingiwe ku nyungu za politiki, ari na yo mpamvu rwatangije igikorwa cyo kumenya icyo Steve Hege uyoboye itsinda ryakoze iyi raporo akurikiye. M23 bivugwa ko u Rwanda rutera inkunga ni umutwe wa gisirikare urwanya Leta ya Congo, ukomoka ku wundi mutwe na wo warwanyaga Leta ya Congo wa CNDP. M23 yashinzwe nyuma y’uko Leta ya Congo Kinshasa itubahirije amasezerano yari yagiranye na CNDP ku wa 23 Werurwe 2009, ari na yo nkomoko y’izina M23.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages