Ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yakiraga intumwa zo mu muryango w’Isoko rusange ry’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA), bavuga ku mutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zahakaniwe ko ntaho u Rwanda ruhuriye n’imitwe yitwaje intwaro iteza umutekano muke.
Dr Habumuremyi yabwiye izo ntumwa za COMESA ko ibibazo bya Congo bidakwiye kugerekwa ku Rwanda, ko mu gushaka umuti wabyo bigomba guturuka mu banyekongo ubwabo, kuko ipfundo ry’ibyo bibazo ariho riri.
Ati “umutekano w’umuturanyi wawe ni na wo mutekano wawe, u Rwanda ntirwakwishimira ko Congo itagira umutekano. Congo izabona umutekano mu buryo burambye igihe ubuyobozi bwayo buzaba bwashyize mu nshingano zabwo kwishakamo igisubizo.”
Izo ntumwa zabwiwe ko u Rwanda nta ntambara rufitanye na Congo, ko abasirikare barwana ari aba Congo, barwanira ku butaka bw’igihugu cyabo.
Izo ntumwa za COMESA zaturutse muri Congo zaje zumva ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23, ariko zumva n’icyo u Rwanda rubivugaho. Igisigaye ni ukumenyesha COMESA, umuryango u Rwanda ruhuriraho n’ibindi bihugu birimo na Congo.
James Mancham, umwe muri Komite ya COMESA waje ahagarariye iryo tsinda, ati “twageze muri Congo tuganira n’abayobozi b’icyo gihugu ku birebana n’intambara ihabera, ubu twari tuje kumva n’icyo u Rwanda rubivugaho, ubundi tukajya gushyikiriza COMESA raporo y’impande zombi.”



















TANGA IGITEKEREZO