Ubwo hatangizwaga ibikorwa by’Ihuriro ry’ibikorwa bya Loni (One UN) mu Rwanda, umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda yatangaje ko yishimira abayobozi b’u Rwanda wo gushaka icyateza imbere igihugu, ari na byo byatumye u Rwanda rushyirwa muri One UN.
Lonis Manner, umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, yatangaje ko zimwe muri gahunda za One UN, ari ukwigisha abatuye Isi no guca burundu inzara yugarije abatuye Isi bagera kuri miliyari, kuzamura ikigero cy’abantu bize, kugabanya impfu z’abana bakiri bato, kwimakaza uburinganire, kurwanya icyorezo cya SIDA n’ibindi.
Lonis Manner yatangaje ko gahunda ya One UN ije mu Rwanda kugira ngo yihutishe gahunda z’iterambere z’ikinyagihumbi ku Isi (MDGS) ariko bigatangirira mu bihugu umunani ku Isi n’u Rwanda rurimo.
Lonis Manner yavuze ko ubusanzwe iyi gahunda yari gutangirira mu bihugu birindwi, nyuma u Rwanda ruza gusaba ko na rwo rwakwinjizwa muri gahunda ya One UN. Ati “ Kubera ubushake Abanyarwanda bafite bwo gushaka icyateza imbere igihugu cyabo, rwaremerewe kandi kuva One UN yatangira gushyirwa mu bikorwa u Rwanda rukaba rwarasize ibindi bihugu mu gushyira mu bikorwa intego Loni yari ywihaye kuva mu mwaka 2000 kuzagera mu mwaka 2015.”
One UN ni gahunda yashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu rwego rwo guhuriza hamwe ibikorwa bigamije iterambere kugira ngo ugere ku ntego wihaye zo gufatanyiriza hamwe hihutishwa iterambere.
Muri gahunda za One UN izakora, harimo guhuriza hamwe intego, kugira ingengo y’imari imwe , kugira ibiro byo gukoreramo bimwe, no kugira umuyobozi umwe n’ijwi rimwe, mu rwego rwo kwihutisha iterambere, bitandukanye cyane gahunda n’uburyo Umuryango w’Abibumbye wasangaga ugabanyijemo uduce twinshi bigatuma n’imbaraga ziba nkeya.



















TANGA IGITEKEREZO