Mu rwego rwo gushyigikira akamaro amaposita afitiye abaturage mu buzima bwa buri munsi, mu guteza imbere ubucuruzi n’iterambere ry’ibihugu, ku itariki ya 26 Ukwakira 2012, u Rwanda rwifatanyije n’umuryango mpuzamahanga w’amaposita mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’iposita.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2012 yagiraga iti “Uburyo bushya mu guhindura Isi”. Impamvu y’iyi nsanganyamatsiko ni uguteza imbere amaposita ku rwego rw’Isi n’urw’Akarere muri iyi myaka 4 iri imbere cyane cyane mu bijyanye n’imari, gutanga serivisi inoze n’ ikoranabuhanga.
Umuyobozi Mukuru wa Ofisi y’Igihugu y’Amaposita mu Rwanda ’KAYITARE Célestin yagize ati “tugomba gukoresha ikoranabuhanga n’itumanaho muri buri kintu cyose dukora, tugafata iterambere ry’itumanaho nk’amahirwe aho kurifata nk’imbogamizi.
Yakomeje agira ati “ uyu ni umwanya wo kwereka abakiriya bacu serivisi tubaha n’uko tuzibona. Ni umwanya nanone wo kubona ibitekerezo byabo kuri serivisi dutanga mu kumenya niba zihagije cyangwa zidahagije mu mashami yose atandukanye mu gihugu hose”.
Ubusanzwe umunsi mpuzamahanga w’amaposita ku Isi wizihizwa ku itariki ya 9 Ukwakira buri mwaka. Uyu mwaka ku rwego rw’Isi, wizihirijwe mu gihugu cya Qatar ahitwa Doha.
U Rwanda rwo rukaba rwarahisemo kuwizihiza ku itariki ya 26 Ukwakira 2012 kugira ngo Abanyarwanda bari bagiye i Qatar muri uwo munsi babe bagarutse bifatanye n’abari basigaye mu gihugu.
Uyu munsi washyizweho n’Umuryango mpuzamahanga w’amaposita (Universal Postal Union) i Tokyo mu Buyapani mu mwaka w’ 1969 .
























TANGA IGITEKEREZO