00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwongeye gutunga agatoki imiryango mpuzamahanga

Yanditswe na

Nyirabera Chantal

Kuya 31 May 2012 saa 06:30
Yasuwe :

Miisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yikomye byimazeyo imiryango mpuzamahanga ivugako ishaka guteza imidugararo mu karere.
Mu itangazo ryasohowe n’iyo Minisiteri kuri uyu wa 31, Gicurasi, 2012, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo yagize ati:”Ntitugomba kugwa mu mutego w’abadushotora mu ma raporo ateza amakimbirane u Rwanda na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko bikorana mu gukemura ibibazo.
Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rukurikiranira hafi (…)

Miisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yikomye byimazeyo imiryango mpuzamahanga ivugako ishaka guteza imidugararo mu karere.

Mu itangazo ryasohowe n’iyo Minisiteri kuri uyu wa 31, Gicurasi, 2012, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo yagize ati:”Ntitugomba kugwa mu mutego w’abadushotora mu ma raporo ateza amakimbirane u Rwanda na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko bikorana mu gukemura ibibazo.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rukurikiranira hafi ibivugwa n’Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa Muntu (Human Rights Watch), kuko ngo ukwirakwiza ibihuha bishyira u Rwanda mu bibazo.

Yavuze ko Akarere k’ibiyaga bigari atari ikibuga imiryango itabogamiye kuri Leta ikiniramo politiki ikanashakiramo amafaranga, inateza ihutazwa n’ihungabana ry’ikiremwa muntu.

Iri tangazo rikomeza rigira riti:”Ni bande bavana inyungu mu mu midugararo iri mu Burasirazuba bwa Congo? Ni abarwanyi ba FDLR bateza umutekano muke, na Human Rights Watch mu marapora akubiyemo amakuru yimpuha ashingiye kw’ashaje kandi atanafite aho aturuka”.

Guverinoma y’u Rwanda iranenga Human Rights Watch n’indi miryango itabogamiye kuri Leta ku myitwarire yo kugira uruhare mu guhungabanya ikiremwa muntu mu gace k’ibiyaga bigari, cyane cyane ababagore bafashwe kungufu n’abarwanyi ba FDLR, n’izindi nyungu imitwe y’abarwanyi ikura mu guteza umutekano muke.

“Amagambo y’ibihuha y’iyi miryango, atyaye cyane ni mabi nk’amasasu n’imihoro, uno munsi twasomye mu kinyamakuru “The Guardian” abantu bishwe n’imibiri y’abantu bishwe. U Rwanda rurabizi neza. Abakora ibyo ni bamwe bishe imbaga y’abantu mu mwaka 1994 […]. Ibi ni bimwe mu biri muri iri tangazo.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko Leta izi uko byifashe mu karere, asaba Roger Meece uhagarariye MONUSCO muri Congo kuza i Kigali agasobanura ibihuha bivugwa bishaka guhungabanya gahunda y’u Rwanda na RDC mu kubungabunga amahoro mu Karere.

Mushikiwabo yagize ati: “Ntabwo twakwivanga muri politiki y’Abanyekongo na gahunda z’igisirikari cyabo. N’uwatanze amakuru y’ibihuha yisubiyeho arabihakana […]”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages