Hashize igihe kirekire Umujyi wa Kigali wifuza ko abacururiza mu kajagari, cyanecyane ababungana ibicuruzwa, babicikaho bakagana amasoko atandukanye yabugenewe, aho babasha kubona ibibanza bagacuruza bari hamwe kuko ari byo bibazanira inyungu bigateza n’imbere muri rusange igihugu.
Bamwe mu bakora uwo mwuga wo kuzererana ibicuruzwa bagenda bagurisha basobanura ko kuba bajya mu masoko ntacyo byabungura cyane kuko inyungu ndende bazibona iyo bava aho bari bajya ahandi.
Benshi muri bo bahamya ko umuntu iyo yicaye hamwe amafaranga ataza uko abyifuza kuko guhendahenda umukiriya ukomeza kumukurikirana aho agana bitandukanye no kwicara hamwe mutakumvikana n’umukiriya akigendera, ngo iyo umukurikiranye nawe bigera aho akemera ko muhaha.
Abacuruzi bagenzi babo ariko bakorera mu masoko banenga bagenzi babo kugendana ibicuruzwa kuko bazitira abaguzi. Muri rusange nta muguzi usubira mu isoko kuko asohoka muri taxi ahura n’ibyo ashaka kugura ku muryango wayo. Byongeyeye kandi ngo bacuruza ku giciro gito kuko nta misoro baba basabwa bityo igiciro cyo mu isoko kikaba gitandukanye n’icy’abo bagendana ibicuruzwa.
Bagenzi babo bacururiza mu maduka bo basobanura ko inshuro nyinshi baba bateretse ibicuruzwa byabo imbere y’ayo maduka bikaba bibangamira imicururize yabo kuko abaguzi binjira bibagoye. Si ibyo gusa kandi kuko biteza n’ikibazo cy’umutekano muke mu muhanda kuko abashinzwe kuwubungabunga badutangarije ko bakoresha uko bashoboye ngo bace ako kajagari ariko imyumvire yabo ikaba ikiri hasi.
Kenshi habaho impanuka kuko muri gahunda yo kuhabaca bigomba ko bamburwa ibyo bicuruzwa ndetse nab a nyirabyo bakagenerwa igihano ariko ibyo byose iyo bikozwe bucya bagarutsemo. Abacuza agataro bo badutangarije ko kukareka biri kure ngo kuko ariho bakura amaramuko ngo keretse Leta ibateye inkunga ikabaha igishoro kigaragara ku buryo kujya mu masoko yabugenewe byaborohera kandi mu nce zabonekamo abaguzi nko mu mujyi cyangwa mu bice biwegereye.
Ni ikibazo kandi ku nzego z’umutekano kuko muri ubwo bucuruzi ari ho haboneka ubujura bukabije kuko iyo ugeze mu nce bakoreramo haba hari ikivunge cy’abantu, bityo abakora mu mifuka y’abandi bakabyungukiramo muri ako kavuyo. Ariko kandi n’abo bacuruzi bo mu muhanda ngo ntibiboroheye kuko bakorana igihunga bikanga inzego zishinzwe umutekano. Ngo n’iyo kandi bafashwe barahomba kuko ibicuruzwa byabo bijyanwa nabo kandi bikabaviramo igifungo no kubaho nabi kw’abana babo cyane ko abenci baba bahetse.
Twagiranye ikiganiro kandi na bamwe mu bahoze bacururiza mu mihanda babashije kugana amasoko yabugenewe badutangariza ko nta byiza nko kwicara utuje kuko ngo n’ubwo no mu muhanda babonaga amafaranga ngo iyo ugeze mu isoko buhoro buhoro abaguzi barakumenyera bakamenya n’aho ukorera bityo kukugana bikaba byoroshye ngo bibaha kandi amahirwe yo kwibumbira mu mashyiramwe abazamura mu mibereho yabo.
Inkuru ya Imvaho Nshya



















TANGA IGITEKEREZO