00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubufatanye n’abaturage byafashije u Rwanda guhangana na ruswa - Karugarama

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 10 December 2012 saa 11:12
Yasuwe :

Minisitiri w’ubutabera Tharcisse Karugarama, aratangaza ko kuba u Rwanda ruza ku isonga mu kurwanya ruswa n’akarengane muri Afurika byaturutse ku bushake n’ubufatanye bwa leta n’abaturage mu kuyirwanya aho iri hose.
Ibi Minisitiri Karugarama yabivuze kuri icyi Cyumweru mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa muri Afurika.
U Rwanda rwatoranyijwe kwakira uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa muri Afurika, kubera ingufu rugaragaza mu kurwanya ruswa.
Icyegeranyo (…)

Icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara muri uyu mwaka n’umuryango Transparency international ku kurwanya ruswa, u Rwanda ruza ku mwanya wa kane muri Afrika.

Ministiri Karugarama avuga ko kuba u Rwanda ruza mu bihugu bya mbere muri Afurika mu kurwanya ruswa atari impanuka, ahubwo ngo ni ubufatanye hagati y’abaturage na leta mu gushyiraho inzego zitandukanye zo kurwanya ruswa.

Ministiri Karugarama yongeraho ko imiyoborere myiza ari imwe mu nkingi zo kurwanya ruswa. Ati "Afurika ni umugabane ufatwa nk’ahantu hagaragara cyane ruswa ku isi, ibyo byatumye nta terambere rirambye riboneka ndetse habaho gukena ku bihugu byinshi bya Afrika. Ariko icyiza ni uko hari ibihugu bimwe muri Afurika byashoboye kurwanya ruswa ku buryo bugaragara bongera ingufu muri gahunda y’imiyoborere myiza."

Bimwe mu bihugu bya Afurika bigaragaza ko kugira ngo ruswa icike muri hagomba kubaho amategeko ahamye ndetse n’inzego zo kurwanya ruswa zikigenga nk’uko bitangazwa na Hilaire Bagirimana uhagarariye urwego rwo kurwanya ruswa mu gihugu cy’u Burundi.

Yabivuze muri aya magambo: «Ingufu zikenewe ziri ubwoko bwinshi, icya mbere ni amategeko akwiye inzego zakwisunga kugira ngo zishobre kurwanya ruswa. Ayo mategeko yabonetse natwe tugakora neza twumva ko nta mbogamizi dufite. Icya kabiri ni uko izo nzego zakwigenga mu buryo abazikoramo bashobora kugenda berekana imigambi yabo kandi bakayishyira mu bikorwa nta kibazo».

Umuvunyi Mukuru Madame Cyanzayire Aloysie, avuga ko n’ubwo u Rwanda rwateye imbere mu kurwanya ruswa muri rusange muri Afurika hakigaragara ikibazo cya ruswa bityo u Rwanda rukaba rwaratoranyijwe kwakira icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa ku rwego rwa Afurika kugira ngo ibindi bihugu bibonereho umwanya wo kwigira ku Rwanda no gusangira ubunararibonye.

Source: ORINFOR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages