Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kangwagye Justus kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Mata ku rwibutso rwa Mvuzo mu Murenge wa Murambi mu karere ka Rulindo ahabereye umuhango wo gusoza icyumweru cyo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatusi mu Rwanda nk’uko byari biteganijwe.
N’ubwo hari imvura y’umurudubi ntibyabujije abaturage n’abashyitsi kuyigendamo.
Muri uru rwibutso haruhukiye imibiri igera ku bihumbi bitandatu na Magana atandatu na mirongo itandatu n’itanu (6,665) y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bakomokaga mu mirenge nka Murambi, Cyinzuziz na Ngoma yo mu karere ka Rulindo.
Umusaza Ladsilas umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya ndetse agaragaza n’amateka y’itegurwa rya Jenoside, dore ko we no mu mwaka wa 1959 yari ahibereye ibyabaga byose byagiye biba abibona.
Kangwagye Justus Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo mu ijambo rye yasabye ko ubuhamya budakwiye gutangwa n’abacitse ku icumu gusa, ahubwo aho igihe kigeza n’abagize uruhare muri Jenoside ndetse n’ababireberaga bagomba gutanga ubuhamya kuko aribo bahamya kuko ntacyo bikangaga byose byabaye bahari kandi nibo bafite amakuru ahagije ku byabaye bityo uruhare rwabo rukaba rukenewe mu kubaka igihugu.
Mu gusoza uyu muhango Kangwagye yatangaje ko taliki ya 12 Gicurasi kuri uru rwibutso rwa Mvuzo hazashyingurwa indi mibiri y’abazize Jenoside, abasaba kuzitabira ari benshi anasaba ko batanga amakuru ku hakiri imibiri itaragaragara kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro.


















TANGA IGITEKEREZO