Iyi ntero yashimangiweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Mata ubwo abahanzi batandukanye bo mu matorero ndangamuco n’imbyino gakondo Nyarwanda, arangajwe imbere n’itorero Indatirwabahizi ry’Umujyi wa Kigali basuraga urwibutso rwa Kigali rwubatswe ku Gisozi.
Nyuma y’urugendo ruva ku Kinamba rukagera k’urwibutso no gushyira indabo ku mva, abahanzi bakoze umuganda mu rwego rwo gusukura urwibutso ndetse banasobanurirwa amateka mabi yaranzwe n’ivanguramoko n’amacakubiri byaje gukurura jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’itorero Indatirwabahizi, Hategekimana Aboubakar Maso yagize ati:”Kwibuka amateka mabi yaranze igihugu cyacu bidufitiye akamaro kanini ,twebwe nk’abahanzi rero dukwiriye kugira uruhare rukomeye mu kurandura burundu ingengabitekerezo ya jenoside bityo tugashyigikira umuco w’amahoro arambye”.
Igikorwa bwite cyo gusura urwibutso rwa Gisozi no kwibuka inzirakarenga zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994 cyitabiriwe n’abantu basaga 300 kandi biganjemo urubyiruko.
Mu mafoto:



















TANGA IGITEKEREZO