Ku cyicaro cy’Urukiko Rukuru ku Kimihurura, kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Nzeri 2012, habereye isomwa ry’urubanza Jean Uwinkindi yajuriraga ibijyanye n’ifungwa n’ifungurwa rye, Urukiko rwanzuye ko akomeza gukurikiranwa afunze.
Pasiteri Uwinkindi Jean, ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside, iby’itsembatsemba, n’ibyakorewe inyokomuntu, yari yajuriye avuga ko ifungwa rye ritemewe n’amategeko kuko ibyo akekwaho bitaramuhama, bityo akavuga ko akwiye gukurikiranwa ari hanze.
Mu byo yashingiragaho arega, Jean Uwinkindi avuga ko nta dosiye imufata yakorerwe kuko yafatiwe ku izina ritari irye, gufungirwa mu nzu itazwi ubwo yafatwaga muri Uganda, gufungirwa mu muhezo ageze mu Rwanda, gufungwa avuga ko nta mpamvu kuko abatangabuhamya bivuguruza, koherezwa mu Rwanda atabimenyeshejwe, kumara igihe kingana n’imyaka 2 n’iminsi 14 afunzwe by’agateganyo.
Icyo gufatirwa ku izina ritari irye, Ubushinjacyaha bwavuze ko nta shingiro, kuko byagaragaye ko habayeho kwibeshya izina nyamara ibindi bimuranga, ndetse n’ibyo aregwa bikaba bigaragaza ko ariwe. Ndetse no mu byemezo by’urukiko, rwagaragaje ko kwibeshya ku izina bitavuga ko bibeshye ku muntu.
Kuba yaroherejwe mu Rwanda atabimenyeshejwe, n’Ubushinjacyaha bwemeza ko yari yarabwiwe ko azoherezwa mu Rwanda nyuma y’iminsi 14. Bavuga ko tariki ya 19 Mata 2012 yari itariki yagombaga kuziraho.
Gufungirwa mu nzu itagira abantu muri Uganda agifatwa, Uwinkindi n’abunganizi be nti bagaragaza gihamya. Naho gufungirwa mu muhezo avuga ko bibangamiye uburenganzira mu minsi ya mbere mu Rwanda.
Ubushinjacyaha bwakomeje kugaragaza ko ibyo Uwinkindi ndetse n’abamwunganira barimo Maitre Gatera Gashabana na Maitre Mugenzi, bavuga batagaragaza ibimenyetso. Bakavuga kandi ko atari akazi k’Ubushinjacyaha kubishaka. Ndetse nk’uko byagaragaye mu myanzuro y’urukiko, ibimenyetso biri mu byakomeje kuzonga ubujurire bwa Uwinkindi, kuko ingingo zose yaregeraga nta n’imwe yabashije gutsindira. Bikaba aribyo byatumye urukiko rutegeka ko akomeza gukurikiranwa afunze.
Uwinkindi Jean ukurikiranyweho ibyaha bya Jensoside yakorewe Abatutsi. Yafatiwe muri Uganda mu mwaka wa 2010, afungirwa Arusha. Yoherejwe mu Rwanda tariki ya 19 Mata 2012.



















TANGA IGITEKEREZO