Nk’uko tubikesha Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, batanyije n’abafatanyabikorwa babo uyu munsi taliki ya 11 Ukuboza 2012 hari gahunda y’ubukangurambaga bwihariye ku isuku no kubungabunga ibidukikije (Clean and Green Environment), ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Tugire Umujyi Ucyeye, usukuye kandi Utoshye” (Keep Kigali Clean and Green), iyi gahunda ikazamara amezi atatu.
Ububukangurambaga ku isuku no kubungabunga ibidukikije buratangizwa n’urugendo rutangirira Camp Kigali saa munani z’amanywa (14:00) rwerekeza kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Bijyanye n’icyerekezo cyo kugira Umujyi usukuye, ucyeye kandi utoshye, Umujyi waKigali urashishishikariza abagize inzego za Leta, ibigo byigenga n’imiryango itegamiye kuri Leta n’abatuye Umujyi wa Kigali bose, kwitabira ibikorwa by’isuku no kubungabunga ibidukikije ku buryo budasanzwe mu gihe cyamezi atatu ari imbere.
Iyo gahunda ikazibanda ku bikorwaremezo by’isuku, imbuga zitoshye (Greening), gushyira imyanda ahabugenewe no kubahiriza ibipimo ngenderwaho mu isuku ahakorerwa ibikorwa by’ubucuruzi, ku nsengero, amashuri, amavuriro, ibiro by’ubuyobozi no ku nyubako zitandukanye zirimo n’ingo.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukaba busaba abatuye Umujyi bose kwitabira iyi gahunda.



















TANGA IGITEKEREZO